Ngororero: Abayobozi b’ibigo n’abatanga amasoko barasabwa kwirinda kugwa mu mutego wa ruswa
Urwego rw’umuvunyi rurasaba abakozi b’akarere ka Ngororero bafite aho bahuriye n’ubutaka, abatanga amasoko, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibitaro n’abandi kutagwa mu makosa yo kurya ruswa bitwaje ko batari bazi ko ariyo, ndetse no kudashaka kwigwizaho imitungo mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu kiganiro umukozi w’urwego rw’Umuvunyi, Munyana Charité, yagiranye n’izo nzego kuwa 28/10/2014, yavuze ko hari abakozi n’abayobozi bagwa mu mutego wo kurya ruswa nyamara bafatwa bakavuga ko batari bazi ko ibyo bakoraga ari ruswa.
Muri abo bakozi, harimo abayobozi b’ibigo bitandukanye bakunze kuvugwaho gutanga amasoko bitanyuze mu ipiganwa, ibyo nabyo bikaba bitemewe n’amategeko.

Havugwa kandi ibigo by’amashuri bihitamo kwihahira ibintu bitandukanye, nyamara byagombaga gutanga amasoko kugira ngo hagararazwe neza imikoresherezwe y’umutungo.
Munyana yaboneyeho kwibutsa abo bose ubushobozi urwego rw’umuvunyi rwemererwa n’amategeko nko kugenza ibyaha, gusaba ubuhamya n’ibisobanuro ku byaha biri mu iperereza. Urwego rw’umuvunyi kandi rufite ububasha bwo gushinja ibyaha (ubushinjacyaha) n’ububasha bwo kugaruza umutungo, gusubirishamo imanza n’ibindi.
Abahawe ikiganiro bagaragaje ko hari ibyo bakoraga batazi ko ari amakosa ahanirwa n’amategeko, biyemeza kubikosora ndetse no kunyuza ibikorwa byabo mu ipiganwa bakanagirana amasezerano n’uwatsindiye isoko.

Munyana yasabye abo bayobozi kuba abavugizi b’urwego rw’umuvunyi mu baturage no mubandi bayobozi bashobora kuba bagikora amakosa ashobora kubakururira ibihano, cyane cyane abafite aho bahurirye n’imicungire y’ubutaka bukunze gukurura amakimbirane n’ibibazo byinshi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|