Ngororero: Abatishoboye 287 bize imyuga bahawe ibikoresho biyemeza gusezerera ubukene

Abaturage batishoboye 287 barangije kwiga imyuga mu Karere ka Ngororero, barimo 74 bo mu Murenge wa Nyange, baratangaza ko bishimiye ibikoresho by’imyuga bahawe kuko bigiye kubafasha kwihangira imirimo no gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bityo nabo babashe kugera ku iterambere rirambye.

Ibi babitangaje ku wa 23 Kamena 2022, mu muhango wo kubashyikiriza ibyo bikoresho bagenewe na Leta, wabereye mu Murenge wa Nyange, mu ishuri ryigisha ubumenyingiro ry’Ababikira b’Abasomusiyo.

Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, abo banyeshuri biganjemo abakuze bagaragaje ko kugeza ubu batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, urugero ni nko ku bize ubwubatsi bose uko ari 14 bavuga ko bafite akazi.

Abize ububaji nabo bavuga ko batangiye gushyira ku isoko ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi n’amadirishya, n’abize ubudozi bakaba batarasigaye inyuma kuko nabo batangiye gukorera amafaranga.

Umwe muri bo, Mukashyaka Judith w’imyaka 30 utuye mu Kagari ka Nsibo, Umurenge wa Nyange, yagaragaje ko bashimiye cyane amahirwe bahawe yo kwiga imyuga kuko bigiye kubafasha kuzamura imibereho myiza y’ingo zabo, ndetse banagire uruhare mu iterambere rirambye ry’aho batuye.

Avuga ko nyuma yo kurangiza amasomo yatangiye kudoda imyenda itandukanye irimo amashati, amapantaro, ibitenge, ndetse we anahawe imashini idoda yari asanzwe afite indi yiguriye mu mafaranga yakuye mu budozi.

Abize ubwubatsi nabo bahawe ibikoresho bitandukanye
Abize ubwubatsi nabo bahawe ibikoresho bitandukanye

Yagize ati “Ndadoda nkabona amafaranga yo kwizigamira mu bimina, mbasha kwishyurira ubwisungane mu kwivuza umuryango wanjye, nkakemura n’utundi tubazo duhura natwo”.

Yanaboneyeho gukebura abatinya kwiga imyuga cyane cyane abagore, ababwira ko igihe kigeze ngo bahindure imyumvire, kuko ahamya ko uwize umwuga ari we urimo kubasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu Isi irimo guhura nabyo muri iki gihe.

Ntitenguha Jean Paul w’imyaka 29, nawe agaragaza ko umwuga yize w’ubwubatsi uzamufasha kwihuta mu iterambere ry’umuryango we n’iry’Igihugu muri rusange.

Yagize ati “Nize ubwubatsi mu gihe cy’amezi 3, kubera umuhate n’ubushake nabishyizemo nungutse ubumenyi, ubu mbasha kubaka inyubako zitandukanye.”

Abayobozi batandukanye bashyikiriza ibikoresho abize ubudozi
Abayobozi batandukanye bashyikiriza ibikoresho abize ubudozi

Umuyobozi wa Assomption Nyange TVET, Sr. Agnes Nyirabukeye, avuga ko imyuga bigishije abo baturage ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, izabafasha kuva mu byiciro by’abatishoboye bari barimo bakajya mu by’abishoboye.

Agira ati “Ntabwo twabigishije imyuga gusa, ahubwo twanabigishije kwihangira imirimo, imyuga barayimenye neza, kandi tubafitiye icyizere ko bazashobora kwikura mu bukene, bava mu cyiciro cya mbere bari barimo bakajya mu cya kabiri kandi bagakomeza”.

Umuyobozi w’Ababikira b’Abasomusiyo, Sr. Marie Leatitia, we yashimye Leta y’u Rwanda ikomeje gushakira imibereho myiza abaturage bayo, ahamya ko nta gushidikanya abize mu kigo cyabo bazagira uruhare mu iterambere ry’Umurenge wa Nyange, asaba abahawe ibikoresho kuzakora ibyo bize bivuye inyuma, bityo bakabasha gusezerera ubukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, yagaragaje ko igikorwa cyo gutanga ibikoresho kiba buri mwaka kandi ko kigamije gufasha urubyiruko ndetse n’abakuze bize imyuga, ariko bakabura ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ibanze bibafasha, gushyira mu bikorwa imyuga bize.

Umuyobozi wa Assomption Nyange TVET Sr Mukashyaka avuga ko abahize bahakuye ubumenyi buzabakura mu cyiciro cy'ubukene
Umuyobozi wa Assomption Nyange TVET Sr Mukashyaka avuga ko abahize bahakuye ubumenyi buzabakura mu cyiciro cy’ubukene

Asaba abarangije imyuga kwishyira hamwe kandi bagakora kinyamwuga, bityo bakabasha gutera intambwe ibaganisha ku buzima bwiza, kandi asaba abagenewe ibikoresho kuzabifata neza no kubibyaza umusaruro aho kubigurisha, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaherekeza mu iterambere ry’ingo zabo n’iry’Igihugu cyabo muri rusange.

Abize umwuga w’ubwubatsi mu Murenge wa Nyange bagera kuri 14 bahawe ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro y’akazi, inyundo, metero, imyiko, n’imbaho z’amazi, naho abize ubudozi 31 bahabwa ibitenge, imashini zifashishwa mu kudoda n’ibikoresho bijyana nazo; mu gihe abize ububaji 29 nabo bahawe amaranda, inkero n’ibindi bikoresho bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka