Ngororero: Abari muri TIG bashimishijwe n’uko bafashwe

Abari mu gihano nsimburagifungo (TIG) mu karere ka Ngororero bashimishijwe no kuba bafatanya n’abandi baturage mu bikorwa by’imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro kandi bari mu gihano cy’ibyaha bakoze.

Ubwo bari mu gikorwa cy’umuganda bafatanyije n’abaturage ndetse n’intore ziri ku rugerero mu murenge wa Ngororero, abo bagore n’abagabo bari mu gihano bagaragaje ko bashimira Leta kubera icyizere igenda ibagirira maze ikabemerera guhura n’abandi baturage.

Abakora TIG mu karere ka Ngororero bishiomiye ko bafashwe.
Abakora TIG mu karere ka Ngororero bishiomiye ko bafashwe.

Bamwe mu bo twaganiriye badutangarije ko kuba bahabwa umwanya wo gufatanya n’abandi baturage bibafasha kwitegura neza kuzasubira mu miryango yabo igihe bazaba barangije igihano cyabo bo babona nk’imbabazi bahawe.

Abo bagabo n’abagore banavuga ko babayeho neza mu buzima busanzwe kuko baticwa n’inzara kandi iyo barwaye baravuzwa uko bikwiye.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyabahuje n’abandi baturage tariki 22/01/2013, Minisitiri w’umuco na siporo, Mitari Protais, yagaragaje ibyishimo yatewe no kubona aba tigiste bafatanya n’abandi mu mirimo y’amaboko, kandi bari mu gihano cy’ibyaha bikomeye bakoze.

Minisitiri Mitari yavuze ko uretse mu Rwanda nta handi ku isi yabonye abantu bari mu gihano cy’ibyaha bikomeye basabana n’abandi baturage maze avuga ko ari gahunda yo guhana, kunga no kubanisha neza Abanyarwanda Leta ifite.

Minisitiri Mitari yishimiye kwifatanya n'abakora TIG mu karere ka Ngororero.
Minisitiri Mitari yishimiye kwifatanya n’abakora TIG mu karere ka Ngororero.

Abari mu gihano nsimburagifungo bemereye ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa ko bazaharanira icyatuma basubira mu muryango nyarwanda kandi batazarebera uwo ariwe wese uzabangamira uwo mugambi ahubwo bazamwigisha cyangwa bakamushyikiriza ubuyobozi.

Ubusanzwe abari mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro basanzwe bakora bonyine mu mirimo yo guhanga imihanda, gukora amaterasi y’indinganire ndetse no guconga amabuye azakoreshwa mu kubaka imihanda, ubu bakaba bishimira ko batangiye gufatanya n’abandi baturage.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka