Ngororero: Abangirijwe imitungo na REG barasaba kurenganurwa
Abaturage bo mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, bangirijwe ibyabo no gukora umuyoboro w’amashanyarazi ajya gucanira umuhanda wa kaburimbo, baravuga ko bamaze imyaka hafi itatu bangirijwe imitungo yabo ariko bakaba batarishyurwa.

Abo baturage bavuga ko mu 2021 ari bwo babonye abiyita abakozi b’ishami rishinzwe ingufu z’amashanyarazi, REG, baza kubarura imitungo yabo, irimo ibiti byera imbuto ziribwa, amashayamba n’ibindi bihingwa, ariko bakaba barategereje kwishyurwa bagaheba.
Umukecuru wo mu Kagari ka Rugogwe avuga ko ibye byangijwe birimo ibiti by’imbuto ziribwa n’ibisanzwe, ndetse n’urutoki.
Agira ati “Twaravuganye baratubwira ngo bazatwishyura, nasinyiye ibihumbi 440Frw hashize imyaka hafi itatu. Turifuza ko batwishyura ayo mafaranga kuko ni indishyi y’ibyacu byangijwe, kuko ubuyobozi ntacyo buri kudufasha, ingaruka zihari ni uko duhora ku cyizere, ariko ntacyo tubona”.
Shiramanyama Evariste wangirijwe urutoki, avuga ko bamaze kumubarurira ubwa mbere bakamwizeza amafaranga, bakongera kugaruka bakabarura kandi yatanze ibisabwa byose, ariko iyo akurikiranye ubuyobozi bubabwira gukomeza kwihangana.
Agira ati “Ingaruka ni ubukene kuko ibyari bintunze barabyangije, imbuto ziribwa n’urutoki rwari runtunze rwarangijwe, bari bambaruriye ibihumbi 500Frw bongeye kugaruka bambarira ibihumbi 900Frw”.
Mukabambari Dative wangirijwe ibihingwa birimo n’ibishyimbo, we avuga ko bakomeje kubaza mu buyobozi bukababwira ko amafaranga yabo bazayahabwa ariko akaba yarahebye, akaba yugarijwe n’inzara.
Agira ati “Avoka nararyaga nkagurisha nkabonamo amakayi y’abana, none ubu ntayo nkibona, twaheze mu gihirahiro twayobewe aho tugana bari bambariye asaga ibihumbi 600Frw”.
Ku kijyanye n’abaturage bavuga ko bangirijwe ibyabo ariko batarabaruriwe, abahawe ikiraka cyo kubarurira imitungo abo baturage, batagaragaza neza aho dosiye zabo zigeze zikurikiranwa, bavuga ko hari abaturage babaruriwe koko n’abatarabariwe imitungo yabo, dore ko uwari watangiye kubababrira atari we wakomeje ako kazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, avuga ko abo baturage bari mu babaruriwe imitungo kandi ko hari abo mu Mirenge ya Hindiro, Muhororo na Ngororero, batangiye kwishyurwa.
Agira ati “Navuganye n’uhagarariye REG ambwira ko hari abatangiye kwishyurwa, niba baratanze ibisabwa bakwiye kuza ku Karere tukareba ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa, niba bariho cyangwa barishyuwe ntibabimenye”.

Ku kijyanye no kuba hari abaturage basaba kwishyurwa ariko imitungo yabo itarabaruwe, Nkusi avuga ko bazitabaza umugenagaciro wa REG, nabo bakabona ingurane y’imtungo yabo kuko uko byamera kose abangirijwe bagomba kwishyurwa.
Nkusi avuga ko kuba umuturage yangirizwa imitungo hagashira imyaka hafi itatu batishyuwe, biterwa n’impamvu zimwe zirimo kwihutisha ibikorwa remezo, no gusuzuma ibyabaruwe n’uburyo bizishyurwa.
Agira ati “Kuba bitinda biterwa no kubabarira no kugena amafaranga y’ingurane ikwiye, turaza gukurikirana kugira ngo abangirijwe imitungo bishyurwe amafaranga yabo abashe kubakemurira ibibazo”.
Ibibazo by’ingurane ikwiye bikunze guteza ikibazo ku isosiyeti ya REG, mu gutinda kwishyura abaturage ugasanga ubuyobozi butarabasha gufasha abaturage kubahiriza itegeko rigena kwangiza ibintu by’undi ku nyungu rusange abanje kubyishyurwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|