Ngororero: Abajyanama b’ubuzima biyemeje guhangana n’ibitera igwingira ry’abana

Abajyana b’ubuzima bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, baravuga ko bagiye guhangana n’ibibazo bitera igwingira ry’abana, birimo amakimbirane mu miryango n’ubusinzi hagati y’abashakanye.

Abajyanama b'ubuzima bari mu bukangurambaga n'abandi bayobozi, bugamije guca igwingira mu bana
Abajyanama b’ubuzima bari mu bukangurambaga n’abandi bayobozi, bugamije guca igwingira mu bana

Abo bajyana b’ubuzima bagaragaza ko ibyo kurya mu murenge wabo bitabuze, ahubwo usanga abagore n’abagabo babanye nabi batabona umwanya wo kwita ku bana, ibyo bikanagaragara ku miryango irimo abagore n’abagabo babaswe n’ubusinzi kuko nabo batabona umwanya wo gutegurira amafunguro abana.

Umujyanama w’ubuzima Ukizemwabo Patrice wo mu Kagari ka Ruganda, avuga ko nyuma yo gusesengura ibibazo n’ingamba bafata ku igwingira ry’abana, bagiye kurushaho kwegera imiryango ibanye nabi bakajya bayiganiriza.

Undi mujyanama wo mu mudugudu wa Rusebeya avuga ko igwingira ry’abana mu mudugudu wabo riterwa n’amakimbirane yo mu ngo, aho kungira ngo umugabo n’umugore bite ku bana ugasanga bashwana.

Avuga ko nk’abajyana b’ubuzima bafite mu nshingano kwigisha abaturage uko bategurira umwana amafunguro, by’umwihariko ku bana bari munsi y’imyaka ibiri, gupima imikurire y’umwana bikazatuma barushaho kwegera abana bafite ibibazo.

Agira ati “Ingamba twifuza gufatanyamo n’ubuyobozi ni uko badufasha kurwanya amakimbirane mu muryango agacika tukabona uko tuganiriza ababyeyi. Turanasaba kandi ko ibyiciro byavugururwa kuko usanga hari abantu bakeneye ubufasha bashyizwe mu cyicirio cya gatatu batabona imfashanyo, bigatuma imirire yabo itagenda neza”.

Igikoni cy'Umudugudu kigiye kuvugururwa kugira ngo ababyeyi barusheho kwitabira gutegura amafunguro y'abana
Igikoni cy’Umudugudu kigiye kuvugururwa kugira ngo ababyeyi barusheho kwitabira gutegura amafunguro y’abana

Umujyanama w’ubuzima Mbitondere Olive, ku kigo nderabuzima cya Sovu, avuga ko amakimbirane mu miryango atuma abagabo n’abagore badashyira hamwe ngo bashake ibyatunga abana, ubusinzi nabwo bugatuma batavuga rumwe.

Agira ati “Ndumva abagore bajya bagirwa inama yo kuba mu ngo, byaba ngombwa ubuyobozi bukadufasha gucyaha abagore bajya mu tubari bakajya bataha kare, kuko n’iyo baba bahashye, ibyo baguze ntabwo babona umwanya wo kubitunganyiriza abana, natwe tugiye kurushaho kunoza ubukangurambaga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu, Rutagisha Aimable, avuga ko nyuma yo gusesengura koko byigaragaza ko abana bagwingiye bagaragara cyane mu miryango yugarijwe n’ubusinzi, kuko usanga abayeyi bajya mu mirimo bataha bagahitira mu tubari kunywa inzoga ntibite ku bana babo.

Yemeza kandi ko abana bo mu miryango ibanye mu makimbirane bibasiwe n’igwingira ndetse abo bana banagaragara mu miryango irimo ba bakobwa babyaye bakiri bato, nabo badafite ubushobozi kuko unasanga benshi muri bo bavuka muri ya miryango itabanye neza.

Avuga ko bafashe ingamba zo kurandura ikibazo cy’abana bagwingiye binyuze mu ngamba zo gukorera hamwe nk’inzego zose kugeza ku midugudu, bagakaza igikoni cy’umudugudu kuko abantu bazanaga abana kurya gusa bagera mu ngo ababyeyi ntibabikore.

Agira ati “Igikoni cy’umudugudu kigiye gushyirwamo imbaraga buri wa kabiri na buri wa kane, aho ababyeyi bose bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bazajya bitabira bakigishwa uko bategura indyo yuzuye”.

Rutagisha avuga ko igikoni cy'umudugudu kigiye kujya gikorwa kabiri mu cyumweru
Rutagisha avuga ko igikoni cy’umudugudu kigiye kujya gikorwa kabiri mu cyumweru

Yongeraho ko abana bagiye kujya bapimwa kabiri mu kwezi kugira ngo bakurikiranirwe hafi, kuko nabyo byafasha kumenya niba umwana azamuka mu mikurire cyangwa asubira inyuma, no gukangurira ababyeyi kutagurisha ibyo bahabwa byongerera umwana imirire.

Agira ati “Tugiye kwita kuri bamwe bahabwa ibyunganira imirire y’abana tubaza ababihabwa uko babikoresheje, kuko wasangaga bititabwaho, bikazatuma ababihawe batabyirira cyangwa ngo babigurishe”.

Ababyeyi bose bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bahabwa ibyunganira imirire y’abana, mu Murenge wa Sovu hakaba hagaragara abana barindwi barimo gukurikiranwa kubera imirire mibi, mu gihe Akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu kugira abana benshi bagwingiye ku kigero cya 50.5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka