Ngororero: Abagiye guhabwa amafaranga na Givedirectly biteguye kubyutsa imishinga yari yarabananiye

Umuryango Givedirectly ugiye gukorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kageyo, aho uteganya guha buri rugo amafaranga atishyurwa ibihumbi 820, kandi akazatangwa nibura ku kigero cya 99% ku batuye uwo murenge, abazayahabwa bakemeza ko imishinga yari yarabananiye bagiye kuyibyutsa bakiteza imbere.

Abaturage bagaragaza ibyishimo byo guhabwa amafaranga abateza imbere
Abaturage bagaragaza ibyishimo byo guhabwa amafaranga abateza imbere

Abaturage bo mu Murenge wa Kageyo bategujwe guhabwa ayo mafaranga atishyurwa, hari abavuga ko ari indoto zo gusezerera ubukene.

Riziki Anita, yitabiriye inama yabaye tariki 28 Werurwe 2022 ibateguza kuzahabwa amafaranga, avuga ko nayabona azateza imbere ubuhinzi bwa Kawa, abihera ko yari asanzwe ahinga ntabone umusaruro kubera kubura ifumbire, ariko ngo amafaranga azamufasha kugura inka imuha ifumbire ubundi yagure ubuhinzi bw’ikawa.

Agira ati "Mfite ikawa, nzazongera nshake ubwatsi nzisasire, abana bige, ubundi nshake akantu k’ubucuruzi nkora ku buryo ejo hazaza ntazicuza."

Ntambabazi Jean, we guhabwa amafaranga abyita inzozi kuko angana atyo atarayatunga mu buzima bwe.

Agira ati "Ndumva ari inzozi kuri njye kuko ariya mafaranga ntayo nigeze ntunga kuva nabaho."

Ntambabazi usanzwe asuhuka akajya gukorera amafaranga mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko yakoreraga igihumbi ku munsi akarya 400 akabika 600 kugira ngo azabone icyo ashyira umuryango, akemeza ko aya mafaranga naza azicara akumvikana n’umugore icyo bayakoresha gituma basezera ubukene.

Ati "Ntekereza kugura inka kuko ntigeze nyitunga kandi itanga ifumbire umuntu akeza. Najyaga mu Mutara kuragirira abantu bakambwira ko ndagiye umwaka bazampa inka ariko nkibaza uko nayikura i Nyagatare nkayigeza mu Ngororero bikanyobera, ubu rero nzagura inka."

Ni amafaranga ahabwa ingo zose mu murenge ukuyemo abakire bagaragajwe n’igenzura rikorwa na Give Directly, hamwe n’abimukira bashya bumva amafaranga agiye gutangwa bakajya kuhatura.

N’ubwo ubuyobozi bwa Givedirectly budatangaza amafaranga buzatanga mu Murenge wa Kageyo kuko batarakora ibarura ry’abagomba kuyahabwa, ariko bwemeza ko azahabwa abaturage kugera kuri 99% kandi akazabafasha kuva mu bukene.

Umukozi wa Givedirectly, Muhire Jean Claude, yabwiye Kigali Today ko bagiye gukora ibarura ry’abazahabwa amafaranga kandi bikajyana no kuganira n’abaturage, babafasha kwiga imishinga azashorwamo.

Agira ati "Amafaranga dutanga si ayo kwikenuza nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ni ayo kwiteza imbere. Twasanze abaturage baba bafite ibitekerezo by’imishinga bifuza gukora, ariko bakabura igishoro, mbere yo kuyabaha turabaganiriza, kugira ngo bayashore mu mishinga bateguye ibateza imbere."

Muhire Jean Claude aganira n'abaturage ba Kageyo
Muhire Jean Claude aganira n’abaturage ba Kageyo

Muhire avuga ko mu guhitamo abahabwa amafaranga bagendera ku ibarura bakora.

Ati "Iyo tugeze mu murenge tubanza kubarura abazahabwa amafaranga, dufite ibyo tugenderaho, dufite ibibazo tubaza, ntibitangaje usanze umwarimu ari mu bahabwa amafaranga, cyangwa gitifu w’Akagari kuko tugendeye ku bisabwa aba abikwiye."

Akomeza avuga ko bahereye aho batangiriye, abaturage biteza imbere kandi ubuzima babayemo bufite itandukaniro n’ubwo bari babayemo mbere yo guhabwa amafaranga.

Ati "Ubuzima burahinduka iyo abaturage bahawe amafaranga, bashyira mu bikorwa imwe mu mishinga yari yarabananiye."

Uretse abafite gahunda yo kugura inka kugira ngo bongere ifumbire mu mirima yabo, hari abafite imishinga yo gutubura imbuto, gukora ubucuruzi bigaragaza inyota yo kwiteza imbere.

Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bagiye kwegera abaturage kugira ngo amafaranga bazahabwa azabagirire akamaro.

Agira ati "Ubu tugiye gushyira ibiro aha, abaturage tubabe hafi, haba mu kwiga imishinga bazayakoresha no kubigisha kutayasesagura."

Mukunduhirwe avuga ko bahisemo Umurenge wa Kageyo kubera ufite abakene benshi, aho biteganyijwe ko mu ngo ibihumbi bitanu zihari, abarenga 90% bazahabwa ayo mafaranga.

Uyu muyobozi avuga ko indi mirenge yazafashwa kubona amafaranga bagendeye ku baturage bakennye, ari Ndaro na Bwira kuko ariyo ikurikiraho mu kugira abakene benshi.

Amafaranga atangwa ate?

Muhire Jean Claude yabwiye Kigali Today ko amafaranga adahabwa umuturage mu ntoki, ahubwo nyuma yo kubarurwa agashyirwa ku rutonde ngo umuturage ayahabwa mu byiciro bibiri, kandi bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephone.

Ati "Iyo tumaze kwemeza abayahabwa, ndetse bakaganirizwa, ikiciro cya mbere umuturage ayabona kuri Mobile Money, akaza ari ibihumbi 390, asigaye nayo aza nyuma y’igihe gito."

Akomeza avuga ko atari Givedirectly ihitamo aho ikorera, ahubwo babisabwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ibihugu bakorana bya hafi, "MINALOC niyo itubwira aho dukorera bitewe n’aho ibona hari ubukene."

Umukozi wa Givedirectly aganiriza abaturage
Umukozi wa Givedirectly aganiriza abaturage

Zimwe mu mbogamizi bamaze guhura nazo kuva batangira igikorwa cyo gutanga amafaranga, ni abantu babiyitirira bagamije kwiba abaturage.

Ati "Aya mafaranga ntabwo yishyurwa, ariko hari abatwiyitirira bashaka kwambura abaturage. Twe icyo dusaba abaturage ni ukuyakoresha neza bakiteza imbere."

Muhire avuga ko mu Rwanda ingo ibihumbi 147 zamaze guhabwa ayo mafaranga mu turere twa Ngoma, Gisagara na Nyamagabe, ubu bakaba bagiye gukorera mu Karere ka Ngororero, kugeza ubu amafaranga arenga miliyari 60 akaba ariyo gutangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nonese mu karere ka rutsiro muteganya kuhagera ko natwe dufitimishinga ark tukaba tearabu’ibishoro murakoze cyane

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

iyigahunda ninziza bagere mumirenge yose

mbiyereke yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Abo batekamutwe bashaka kuwiyitirira bashyikirizwe RIB

Kabera yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Abo batekamutwe bashaka kuwiyitirira bashyikirizwe RIB

Kabera yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Vidion ni iyi bavuze. ubukene buzashira, Uyu muryango ni inyamibwa pee. uzakwire igihugu cyose.

Kabera yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka