Ngoma: WASAC yavuguruye umuyoboro wa Kamfonyogo bituma abarenga 5,600 babona amazi meza

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kivuga ko kimaze gusana no kubaka imiyoboro y’amazi itandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo uwa Kamfonyogo waruhuye abaturage bo mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma, imvune bahuraga nayo bajya kuvoma amazi mu mibande n’ibishanga.

Umuyoboro wa Kamfonyogo watumye abarenga 5,600 babona amazi meza
Umuyoboro wa Kamfonyogo watumye abarenga 5,600 babona amazi meza

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1 2017-2024), Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kwegereza Abaturarwanda bose amazi meza, abo mu cyaro bakayabona muri metero zitarenze 500 naho mu mijyi ntibarenge metero 200.

Mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba WASAC yagejejeho amazi, hafi mu myaka ine ishize nyuma yo kuvugurura imiyoboro ishaje, harimo n’abo mu turere twa Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Ngoma, ubu basigaye babona umwanya uhagije wo gukora no kwiteza imbere kuko batakivoma kure ngo batakaze umwanya.

Mukamuyango Rosalie w’imyaka 47, ni umupfakazi utuye mu Mudugudu wa Ryangiriye mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda w’Akarere ka Ngoma, akaba afite abana batanu bakiri bato, muri bo nta washobora kumanuka epfo mu kabande ka Rwamugende, aho bajyaga kuvoma bakagaruka nyuma y’amasaha arenga atatu

Ipompo nshya izamura amazi imusozi
Ipompo nshya izamura amazi imusozi

Uyu mubyeyi ni we wigiraga kuvoma, yageza amazi mu rugo ananiwe akabasha guteka no gukarabya abana gusa (ya mazi akaba arashize), ntabashe gusagura ayo gukora amasuku, kumesa no kuvanga amase mu kigega cya biyogazi kiri mu rugo iwe.

Mukamuyango ubangikanya iyi mirimo no gukemura ibibazo by’abaturage kuko ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Ryangiriye, yagiye kubona abona abakozi ba WASAC bacukura ku irembo iwe bahashyira itiyo y’amazi n’ivomo, ndetse abona n’akazi ko kuyacuruza.

Agira ati “Ubu dufite isuku mu mudugudu wacu kubera amazi atwegereye, WASAC rwose sinzi icyo twayivugaho, ni ibyishimo bisa, hambere aho wabonaga n’utwana twambaye nabi, dusa nabi, ariko ubu turimo turafurira abana, dufite isuku hose”.

Mukamuyango Rosalie
Mukamuyango Rosalie

Hirya gato mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kansana muri ako kagari ka Mutsindo, twasanze abanyeshuri bose bari mu ishuri bakurikiranye amasomo, nyamara ngo atari ko byari bimeze mbere y’ukwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2021, ubwo bari batarabona amazi mu Kigo.

Umuyobozi wa GS Kansana, Elimelinda Mukasekuru, avuga ko nta muntu wabaga atuje kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi akenerwa mu gukora isuku mu mashuri no mu bwiherero, ndetse n’ayo gukoresha mu gikoni aho bategurira abana amafunguro.

Mukasekuru agira ati “Byageraga mu mpeshyi bikaba ibibazo, abana baburaga amazi yo gukaraba intoki ku buryo mu gihe cya Covid-19 twari dufite ubwoba ko icyorezo kizatugirira nabi ariko Imana yaraturinze. Iyo twavugaga ngo isuku iraza gukorwa, hari amasomo twicaga kugira ngo abana b’ishuri runaka bajye kuvoma”.

Umuyobozi wa GS Kansana, Elimelinda Mukasekuru
Umuyobozi wa GS Kansana, Elimelinda Mukasekuru

Umunyeshuri witwa Uwiragiye Elie na mugenzi we Mukunzi Henriette, bavuga ko batakazaga igihe kibarirwa hagati y’iminota 30 n’isaha buri munsi bagiye kuvoma amazi yo kunywa, gukaraba no koza ibikoresho bariraho, ndetse n’ayo gukora isuku mu mashuri no mu bwiherero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko abaturage b’Akagari ka Mutsindo bagera ku 5,668 ari bo bahawe amazi n’uwo muyoboro wiswe Kamfonyogo ureshya n’ibirometero 21, ukaba waravuguruwe n’ikigo WASAC kuko wari ushaje.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri ako karere, Mapambano Nyiridandi, ashimira WASAC kuba yarabafashije kongera umubare w’abaturage bafite amazi meza, kuri ubu ngo bageze kuri 92% mu karere kose.

Nyiridandi akomeza agira ati “Wari umuyoboro wa kera ahagana mu 1970, cyari ikibazo mu by’ukuri, muri ako gace abaturage ubu baravoma, byabarinze indwara ziterwa n’amazi mabi. Uwajyaga kovoma kure ubu umwanya uraboneka wo gukora ibindi, ni umuyoboro watanze igisubizo twari twiteze nk’Ubuyobozi bw’Akarere”.

VM Mapambano Nyiridandi
VM Mapambano Nyiridandi

WASAC ivuga ko mu kuvugurura uwo muyoboro wa Komfonyogo habayeho kubaka no gusana sitasiyo ebyiri zigizwe n’imashini enye zizamura amazi imusozi, ibigega bitanu ndetse n’amavomo 18, byose bikaba byarakozwe mu gihe cy’amezi arindwi uhereye muri Mutarama kugera muri Nyakanga muri 2021.

Umuyobozi muri WASAC ushinzwe Serivisi z’Amazi Isuku n’Isukura mu cyaro, Mugwaneza Vincent de Paul, yabwiye Kigali Today ko hakoreshejwe Ingengo y’Imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 314 mu gusana umuyoboro wa Kamfonyongo.

Mugwaneza avuga ko gahunda yo gusana imiyoboro y’amazi yangiritse hirya no hino mu gihugu ikomeje, ndetse ko mu mwaka utaha wa 2022/2023 bifuza gusana igera kuri 35 muri 430 iri hirya no hino mu gihugu, kandi ko kugeza ubu hamaze gusanwa ingana na 154 kuva muri 2017/2018.

Mugwaneza akomeza agira ati “Turacyafite urugendo mu by’ukuri, ariko uko ubushobozi bugenda buboneka haba mu mafaranga ava mu ngengo y’imari no mu mikoranire n’abafatanyabikorwa ndetse n’uturere, tuzagenda dusana ibibashije kubonerwa ubushobozi”.

Mugwaneza Vincent de Paul wa WASAC
Mugwaneza Vincent de Paul wa WASAC

Ibarura ku mibereho rusange y’ingo rya 2019/2020 ryakozwe n’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), rigaragaza ko Abanyarwanda bafite amazi meza ku gipimo cya 89.2%, ariko Mugwaneza akavuga ko haramutse hakozwe ibarura rigezweho kuri ubu, ngo rishobora gusanga icyo gipimo cyariyongereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka