Ngoma: Urubyiruko rwasabwe gukora ibifitiye Igihugu akamaro
Komiseri mu muryango RPF Inkotanyi, Uwamariya Francine, yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu gukora ibifitiye igihugu akamaro, aho kujya mu byica ubuzima bwarwo.
Yabibasabye ku Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, mu Nteko rusange y’uyu muryango mu Karere ka Ngoma.
Iyi Nteko rusange, yatangijwe n’umutambagiro uhereye mu mujyi wa Kibungo werekeza mu ishuri rya IPRC Ngoma.
Chairman wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yibukije abanyamuryango ibyo Chairman ku rwego rw’Igihugu abasaba, kugira ngo Igihugu kigere ku miyoborere myiza no gushyira umuturage ku isonga aribyo, "Kuba umwe, kubazwa inshingano no gutekereza byagutse".
Chairman Mapambano kandi yanagarutse kuri bimwe mu bikorwa yizeje abanya-Ngoma byamaze gukorwa, birimo Sitade y’Akarere ka Ngoma, Hoteli, imihanda mu mujyi wa Kibungo, Amatara ku mihanda yose, umuhanda wa Rukira n’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza, urimo gukorwa n’ibindi.
Ati “Murabizi, Chairman wacu ibyo yizeje abaturage arabikora, mwabonye sitade nziza, Hoteli nziza, iriya mihanda ya kaburimbo mubona yose izajyaho amatara batangiye kuyashyiraho. Hano mu mujyi ubu ntimuzongera guhura n’ivumbi, ubu none harimo gukorwa indi mihanda iduhuza n’utundi Turere, Bugesera na Nyanza.”
Yashishikarije abanyamuryango gukora cyane kugira ngo babyaze umusaruro ibikorwa remezo begerezwa.
Komiseri Uwamariya Francine, yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu gukora ibifitiye Igihugu akamaro, aho kujya mu byica ubuzima bwarwo.
Yagize ati “Rubyiruko ni mwe bayobozi b’ejo, mwirinde ibibangiriza ubuzima ahubwo mukoreshe imbaraga zanyu mukora ibifitiye Igihugu akamaro.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|