Ngoma: Umunyeshuri akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura
Umukobwa w’umunyeshuri ufite imyaka 18 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we, icyaha cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki 7 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma.
Nk’uko bisobanurwa na Mugirwanake Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, ahabereye icyo cyaha, ngo babibwiwe n’umugore wari usanze uwo mwana mu murima we w’ikawa.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mwana wishwe ari uw’umukobwa wari utwite wo mu ngo zegereye aho bamusanze yapfuye.
Nk’uko bitangazwa n’Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) “Umukobwa yiyemerera ko yabyaye umwana ahagana saa cyenda z’ijoro, nyuma akamujugunya mu murima w’ikawa, amaze kumwica”.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avugana n’Ikinyamakuru ‘The New Times’ yemeje ko ayo makuru ari yo, ariko ko iperereza rigikomeje.
Yagize ati “Ni umukobwa ufite imyaka 18 wabyaye umwana w’umuhungu, ako kanya ahita amwica mu buryo buteye agahinda”.
Kugeza ubu amazina y’uwo mukobwa ntiyatangajwe, arimo arimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro kuko yabyaye nta muntu n’umwe umufashije, nyuma agahita ajya mu mirimo isanzwe ya buri munsi kugira ngo hatagira ukeka ibyo yakoze.
Murangira ati “Namara gukira neza, azagezwa kuri Polisi, hakurikireho gukurikiranwa mu butabera nk’uko biteganywa n’amategeko”.
Umurambo w’uwo mwana wishwe wo wajyanywe kuri Laboratwari y’u Rwanda (Rwanda Forensic Laboratory” gukorerwa ibizamini.
Uwo mukobwa ngo yigaga mu mwaka wa gatandatu kuri Groupe Scolaire de Mvumba, kandi nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Murama, yakomeje kujya ku ishuri no mu gihe cyose yari atwite, ndetse ngo yanakoze ibizamini nk’abandi. Gusa ngo ababyeyi bavuga ko batigeze bamenya ko umukobwa wabo atwite.
Mugirwanake ati “Ababyeyi b’uwo mukobwa bavuga ko yashoboye guhisha ko atwite ntihagira ubimenya”.
Mugirwanake yavuze ko ari ubwa mbere icyaha nk’icyo kibaye mu Murenge wa Murama, ariko ngo hari n’abandi bakobwa bagiye babyarira mu rugo nyuma bagakomeza ubuzima bwabo, ibyo rero ngo bigaragaza ko hakenewe gushyira imbaraga mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Biteye agahinda ariko mbona hakeiye uruhare rugaragara kuri leta n’abikorere mu guhangana n’izingaruka ndetse n’uruhare rugaragara rw’ababyeyi.
Biteye agahinda ariko mbona hakeiye uruhare rugaragara kuri leta n’abikorere mu guhangana n’izingaruka ndetse n’uruhare rugaragara rw’ababyeyi.