Ngoma: Umunsi w’umugore wijihijwe hasezeranwa imiryango 91 yabanaga bitemewe n’amategeko
Umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri tariki ya 8 Werurwe, mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma wijihijwe imiryango 91 yabanaga bitemewe n’amategeko isezeranira mu ruhame kuzabana akaramata.
Abasezeranye bemeza ko gusezerana biri mu bituma umuryango ugira agaciro n’iterambere cyane cyane bikarengera umugore mu kuba yagira uburenganzira.
Umurenge wa Mugesera ngo usanga bamwe mu bagabo baharika abagore babo cyane cyane iyo batasezeranye mu mategeko ngo bagire uburenganzira.
Abagore basezeranye n’abagabo babo kuri uyu munsi wahariwe umugore bavuga ko ari ikintu gikomeye kandi kijyanye n’uwo munsi kuko gusezerana mu mategeko bije kubaha uburenganzira bari badafite kuva igihe cyose babanaga.

Umugore wasezeranye nyuma y’imyaka 15 abana n’umugabo we bitemewe n’amategeko yatangaje ko kuba asezeranye bimuhesheje uburenganzira n’agaciro mu muryango yashatsemo.
Yongeraho ko gusezerana bituma abagore ba Mugesera bagira icyizere ku bagabo babo kuko bituma ubuharike atabukora kuko aba azi ko bitemewe n’itegeko.
Yagize ati “Ubu nanjye ngize icyizere cyuko umugabo ari uwanjye kandi ubu nkize ikibazo cy’ubuharike no kuba nakwirukanwa uko bishakiye mu rugo. Ubu urugo rugiye gutera imbere kuko icyizere cyiyongereye kandi tukaba tugiye kurushaho gushyira hamwe.”
Mu ijambo rye Hon. Nyirahirwa Veneranda , waje muri ibi birori akaba n’umwe mu bagize komite y’ihuriro ry’abanyarwandakazi babadepite mu nteko shingamategeko, yashimiye cyane iyo miryango yasezeranye maze anasaba n’abandi bakibana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana.
Yongeye kugaya bamwe mu bagabo bagihohotera abagore babo maze asaba ko icyo kibazo cyahagurukirwa n’inzego z’ubuyobozi kugirango abantu baba bagihohotera abagore mu ngo bahanwe.
Yagize ati “Turi kwizihiza umunsi w’umugore abagore tumaze kugera kuri byinshi kandi turashoboye. Gusa ariko hari aho usanga abagore bagihohoterwa. Igihe nazengurukaga hano nabonye umugore uvuga ko uhohoterwa n’umugabo we baranasezeranye turasaba ko ubuyobozi bwakurikirana icyo kibazo.”

Muri uyu muhango wo gusezeranya iyi miryango kandi abagabo nabo bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko ngo bizera ko kigiye gutuma abafasha babo bagiye kujya bakora bahuriza hamwe kuko bazaba bafite icyizere ko ibyo bakora ari ibyabo, bityo bitume bagera ku iterambere vuba.
Abasezeranye basabwe kubana boroheranye hatagira uwitwaza isezerano ngo bibe impamvu yo kwishyira hejuru cyangwa ngo abyitwaze yumve ko agomba kubangamira undi.
Abagore kuri uyu munsi wabo bagaragaje ibyo bamaze kwigezaho bibumbiye mu makoperative birimo ubuhinzi, imyuga ndetse n’ibindi. Banavuze ko kandi umugoroba w’ababyeyi bakora rimwe mu kwezi umaze kubafasha mu kubaka ingo zizira amakimbirane.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dukomeze twubahe duhe agaciro umugore mama bashiki bacu bakwiriye kuko erega n=bari mubatanga ubuzima twabyanga twabyemera, guhabwa ijambo icyubahiro mu muryango nkuko ari umtima w’umryango amahoro azasagamba mu muryango nyarwanda, mugani w’umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’amerika ati ibihugu biha agaciro umugore ubu nibyo bifite amahoro kurusha ibyamwibagiwe, tutagiye kure duhere ku rwanda, amahoro turi nayo kandi ahagije.