Ngoma: Taxi Hiace ye yafatiriwe kubera akekwaho kuba yarayikuye mu rumogi
Taxi Hiace ya Murasira Diogene bakunda Kadafi w’imyaka 30 yafatiriwe n’ururwe rw’ubushinjacyaha rwisumbuye rw’urukiko rwa Ngoma nyuma yuko rusanze uyu mugabo akurikiranweho ibyaha birimo ibyihezandonke.
Iyi taxi ifite plake RAA 828 T ifatiriwe nyuma yuko tariki 18/07/2013 Murasira Diyogene yafatanwe urumogi rungana n’ibiro 22 mu cyumba gisa naho yahariye kurubikamo ndetse n’amafaranga ibihumbi 500 basanzemo.
Uyu mugabo wafatiwe mu murenge wa Kibungo akagali ka Cyasemakamba akurikiranweho icyaha cyo gutunda, gukwirakwiza , gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge hakiyongeraho n’icyaha cy’ihezandonke (imitungo itagaragazwa aho yaturutse).

Murasira Diyogene afungiye muri gereza ya Kibungo; ubwo yafatanwaga uru rumogi yiyemereye ko yari amaze amezi agera kuri atanu acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi.
Iyi taxi yafashwe n’inzego za police zibisabwe n’inzego z’ubutabera zibifitiye ubushobozi. Police y’igihugu mu karere ka Ngoma yafashe uyu Murasira Diyogene yemeza ifatwa ry’iyi modoka yo mubwoko bwa Taxi Hiace, ndetse ikavuga ko ntawagakwiye kwibeshya avuga ko azacuruza ibiyobyabwenge ngo arebererwe.
Si ubwa mbere uyu mugabo afatiwe mu byaha bwo gucuruza urumogi kuko ngo yigeze gufungirwa icyi cyaha.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
niyo yaba yarayivanye murumogi ni uburangare bwabo nibareke imodoka bamukurikiraneho icyaha bamusanzemo
Nonese niba bafash’umuntu ko acuruz’ibiyobyabwenge taxi yo ifit’ikihe cyaha?kereka niba haruyimurega ndumva aho yavuye atari ngombwa rwose.
jyembona nimba yarafite umuryango bareka igakora
igatunga umuryango.
bafunge uwo basangahye urumogi ariko imodoka bayireke ikorere umuryango n’igihugu.imodoka se ifte cyaha ki?
JYEWE Ndabona iriya modok YE IRENGANA BAKAYIREKUYE KUKO NTARUMOJYI BAYISANZEMO