Ngoma: Ntibavuga rumwe ku bivugwa ko bagendera ku rutaro
Mu gihe abantu benshi bavuga ko Abanyakibungo bagendera ku rutaro, bamwe mu bahaba n’abahakomoka bemera ko ibyo bintu byigeze kubaho mu gihe abandi bavuga ko hari aho bakigendera ku rutaro na n’ubu.
Kugendera ku rutaro ngo ni uburyo zishingiye ku bumaji Abanyakibungo bakoresha bakora ingendo ndende nijoro ndetse ngo hari abacuruzi babukoresha bajya kurangura za Tanzania n’ahandi.
Icyahoze cyitwa Kibungo ubu kigizwe n’ uturere twa Ngoma, Kirehe Kayonza na Rwamagana. Bamwe mu bahatuye akarere ka Ngoma bemera ko byigeze kuhaba ariko ngo abenshi mu babugenderagaho barapfuye.
Sikubwabo uvuga ko amaze imyaka 60 aba i Ngoma avuga ko we ubwe yiboneye umuntu agendera ku rutaro ariko ko ari kera kandi ko uwo muntu yanapfuye.
Yagize ati “Njyewe rwose mu myaka ya 1990 twaherekeje umugabo ubwo twari tuvuye mu kabari yasabye umugabo twari kumwe kubitsa moto yari afite akamutwara mu kirere ku rutaro. Baje kugenda ariko wa mugabo aza gutinya ahita abyanga. Twaramukurikiye turamubona agenda ku rutaro.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko we abona nta muntu ukigendera ku rutaro kuko imigenzo ya gipagani igenda icika kandi ko bikoresha ubuhanga bushingiye ku marozi (force magic).
Iyo uganiriye na benshi mu batuye i Ngoma hari abatunga agatoki uturere baturanye bavuga ko ho bakibikoresha ndetse ko nabo bagiyeyo mu myaka ya vuba bakabibona gusa usanga bikiri urujijo kuko mu rubyiruko ruhatuye ruvuga ko ntawe urakabona na rimwe.
Umwaka ushize, hari umuntu waterefonnye kuri Radiyo Izuba ikorera mu karere ka Ngoma avuga ko aturuka mu karere gahana imbibe na Ngoma kandi ko we akagenderaho ndetse ko n’uwashaka yaza akamwereka ngo hari na bagenzi be nubwo ari bake ubwo buryo bakibukoresha.
Hari abantu usanga biyemerera ko ibyo bintu bikiriho ndetse ko ngo hari n’abemera ko babikoresha ariko nta muntu twabashije kuvugana nawe wemera ko agendera ku rutaro kuko abavugwaga ko babyiyemerera bavugaga ko batuye mu tundi turere batazi aho batuye neza.
Icyo bose bahurizaho nuko ibintu byo kugendera ku rutaro byabayeho mu myaka itari iya kera ko bishoboka ko haba hari abakibifite ariko ko ari bake cyane akaba ariyo mpamvu ishobora gutuma hari abatabizi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo bintu ntago ri ukubeshya nyabuneka. Ikibazo gituma ntawubyirata ngo ajye ahagaragara nuko bikorana n’imbaraga za shitani kuko hari ibintu bakoraga yaba ari hejuru agahanuka. Naho hari aho nanubu usanga bibaho ni mu karere kamwe ntavugiye aha,gusa ushatse kubimenya wazabaza abi igisaka cya migongo. wowe ushaka gukora ubushakashatsi nakazi kawe,hari umwana w’umunyeshuri washatse kujya kukareba mu myaka ya 2000 ariko ngo yahise ahuma. witonde rero uzakore wabanje guperereza.
Muraho
Njye kubwanjye numva ryaba ari ishema rikomeye turamutse dufite abantu bashobora kutugezaho ubundi buryo bwa Transport bidasabye ibyo abazungu batuzaniye binadutwara amafaranga menshi.
Tutiyibagije ko abazungu batubujije ubuhanga bwinshi twari dusnganywe nko: KWIVURA ,Gusenga GIHANGA WAHANZE U RWANDA, KUGENDERA KURUTARO,N’IBINDI BYINSHI.
Nkibaza nti Kuki bakoze indege tukayemera, TUKABA TURWANYA URUTARO RWACU
Mbona abasaza bakegerwa tukareba udusigaye tukatubungabunga kuko biri mibzadufasha KWIGIRA NO KWIHESHA AGACIRO. Minisiteri y’umuco na siporo muhatubere.
ibyo muvuga byurutaro byashobokakubo byaba bikiriho kuko iyo umurozi adapfuye ntabwo areka ingeso njyewe ubwanjye nigezekubibona kera muri90nariumwana wimyaka10 abaturanyitwarikumwebavugagako ari urutaro kukorwaragenda arinijoro rukagwamurugo rwumugabo bavugagako ari umurozi simuvuze izina mumbabarire ahonikugikongoro bavugagako yabaga avuye ikibungo kubabikiri birashobo murakoze
Kuki se nta foto nimwe turabona y’abo bagendera ku ntaro?? Nkamwe banyamakuru mwakagombye kuba mwarakoze iperereza mpaka muzanye gihamya. kuko wasanga abo bahamagara kuri za radio bavuga ko bazigenderaho baba babeshya.
Njye ndamutse menye aho baba najya kubareba kuko scientifically speaking, iyo yaba ari discovery ikomeye.
Ibyo bintu niba bibaho byakagombye kujya ahagaragara kuko ni part of our Rwandan culture.
Ndetse hakagombye gushyirwaho igihembo cy’amafaranga atubutse ku muntu wabyerekana ko abikora.
Bitabaye ibyo abo bantu bajye bareka kubeshya, wasanga ari za nkuru zica from one generation to another ariko bikaba ari ibintu bitigeze bibaho, nk’imigani ya Ngunda n’ibindi...!!