Ngoma: Irondo ryaguye gitumo abatekaga kanyanga bariruka

Abaturage bari ku irondo mu murenge wa Rukira mu kagali ka Kibatsi mu ijoro ryo kuwa 13/03/2012 batesheje abatekaga ikiyobyabwenge cya kanyanga bariruka bose barabacika babasha gufata ibikoresho gusa.

Nubwo abantu bari batetse iyo kanyanga batabashije kumenyekana ubuyobozi n’inzego za police bafashe litiro 12 za kanyanga n’ibikoresho birimo urusheke n’ingunguru ubu bibitse kuri police ya Rukira; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, Mutabazi Keneddy.

Ibikorwa byo kuteka no gucuruza kanyanga mu murenge wa Rukira ntibikunze kuhagaragara kubera ko abaturage batanga amakuru ku babikora ariko rimwe na rimwe bacika intege kuko iyo ababikora bafashwe bashyikirizwa police nayo ikabaha parike bamarayo iminsi mike bakarekurwa; nk’uko Mutabazi akomeza abivuga.

Umuyobozi w’umurenge wa Rukira nawe yemeza ko uku kudahana abafatiwe muri iki gikorwa bishobora gutiza umurindi abateka kanyanga ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge. Bishobora gutuma abaturage babona ko nta kosa rikomeye ririmo bakaba banareka gutanga amakuru ngo bafatwe.

Abacitse irondo batetse kanyanga tariki 13/03/2012 baracyashakishwa ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe zibahane.

Jean ClaudeGakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka