Ngoma: Inzu yafaswe n’inkongi y’umuriro ntihakurwamo na kimwe

Inzu yo mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cya tariki 15/02/2012 ibyari birimo byose birashya ariko nta muntu wagize icyo aba.

Iyi nzu yari ituwemo na Dukundane Leatitia yahiye biturutse ku mashanyarazi. Umwe mu babonye iyo nzu itangira gushya yavuze ko bumvise urusinga rw’umuriro rwo hanze y’iyo nzu ruturika ubundi bumva ibintu biranuka hashize akanya bumva ikintu kiraturitse.

Bagiye kureba ikibaye basanga inzu irimo gushya. Icyaturitse ngo ni television yari iri mu nzu yari ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Bagiye guhamagara ny’iri inzu aho yari yagiye gukorera ngo aze akingure barebe ko hari icyo barokora ariko yahageze basanga inzu yose yarangije kuzura icyibatsi cy’umuriro. Abaturage, polisi y’igihugu n’abasirikare bamutabaye kazimya iyo nkongi y’umuriro. Iyi mpanuka y’umuriro ni iya gatatu ibaye muri iki cyumweru.

Abaturage bagerageza kuzimya igisenge cy'inzu
Abaturage bagerageza kuzimya igisenge cy’inzu

Ubuyobozi bwa police butangaza ko iyi mpanuka ishobora kuba itatewe n’umuriro w’amashanyarazi ngo kuko iyo aba ari wo byari gutuma n’izindi nzu byegeranye zishya.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Ngoma yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka y’umuriro badasiga imbabura mu mazu zaka, gusiga ibikoresho by’amashanyarazi bicometse n’ibindi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka