Ngoma: Inkongi yibasiye ishuri

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko bagishakisha impamvu yateye inkongi y’umuriro aho abahungu barara, mu ishuri rya Gahima AGAPE, riherereye mu Murenge wa Kibungo Akarere ka Ngoma.

Inkongi y'umuriro yibasiye ishuri rya Gahima AGAPE
Inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Gahima AGAPE

Iri shuri ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, mu gihe abanyeshuri bari mu mashuri basubiramo amasomo.

Mapambano avuga ko umuriro waturutse mu cyumba abanyeshuri b’abahungu bararagamo (Dormitory), ibiryamirwa n’ibindi bikoresho byose birashya birakongoka n’ubwo habaye ubutabazi bwa Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi.

Ati “Umuriro waturutse mu cyumba abahungu bararamo, ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, n’ubwo hari bicye byabashije kuvamo. Kizimyamoto yahageze ariko isanga icyumba cyahiye, gusa barazimya kugira ngo umuriro udafata ibindi byumba.”

Ku bw’amahirwe ariko ngo nta munyeshuri wagize ikibazo, kuko byabaye bari mu ishuri ndetse n’izindi nyubako nta kibazo zagize.

Mapambano avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko baza kubimenya mu masaha ari imbere kuko REG yahageze bakaba bagitegereje ibiri buve mu igenzura irimo gukora.

Ati “REG yahageze n’ubu yasubiyeyo kureba ibyo ari byo, niba ari ukuba barashyizemo insinga nabi (installation) n’ibindi, kugira ngo tumenye icyaba cyabiteye.”

Avuga ko bihutiye gushakira abanyeshuri uko baryama, kandi ngo baracyashakisha uko bakomeza kubafasha kugira ngo bitadindiza amasomo y’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje gusa abo bana bakomeze bihangane

Barakat yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Birababaje gusa abo bana bakomeze bihangane

Barakat yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka