Ngoma: Batashye gare yuzuye itwaye Miliyoni 750Frw

Ku wa Kane tariki 08 Kamena 2023, mu Karere ka Ngoma batashye gare yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 750, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka hagati ya 150 na 200, yubatswe na Jali Investment Group.

Iyi gare ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka hagati ya 150 na 200 icyarimwe
Iyi gare ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka hagati ya 150 na 200 icyarimwe

Umuturage witwa Yanyumviye John, avuga ko mbere aho bategeraga imodoka hari ivumbi ryinshi imvura yagwa nabwo bagahura n’icyondo cyinshi, ku buryo bageraga iyo bajya basa nabi.

Avuga ko mbere bicwaga n’izuba kubera ko nta nyubako yo kugamamo ndetse n’imvura yagwa bakanyagirwa

Iyi gare rero ngo ni igisubizo ku isuku n’isukura ku buryo batazongera gushicwamo amaso.

Ati “Igihe cy’imvura wavaga mu rugo wambaye neza ugiye gusura abantu ariko ukagera iyo ujya wabaye icyondo, naho mu gihe cy’izuba ukagerayo wabaye akavurivundi kubera ivumbi wakuye muri gare. Ubu ni ukazajya mva mu rugo nahanaguye urukweto rwanjye nkagera iyo njya ndi umusirimu, ibi byose turabikesha umusaza wacu Paul Kagame n’imiyoborere myiza.”

Umushoferi witwa Ndayishimiye Prosper, we ashima Leta yabatekerejeho ikabubakira gare kuko mbere bahuraga n’imbogamizi z’ivumbi ndetse n’imikuku.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Iyi gare igice cyayo cya mbere kigizwe n’aho imodoka ziparika n’inyubako z’ubucuruzi, ndetse n’ubwiherero kikaba cyuzuye gitwaye Miliyoni 750Frw.

Umuyobozi wa Jali Investment Group, Col. Twahirwa Dodo, avuga ko kaburimbo yubatswe muri iyi gare ifite ubushobozi bwo kumara imyaka 20 itarangirika.

Kubera ikibanza gito igice cya kabiri cyayo kigizwe n’inyubako y’ubucuruzi y’igorofa, ngo izubakwa ahandi hazaboneka umwanya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko uretse kuba iyi gare itanga isura nziza y’umujyi wa Ngoma, iranatanga umutekano ku bagenzi ndetse n’akazi ku baturage benshi.

Agira ati “Abantu benshi bagiye kubona akazi, abacururizamo, abakata amatike, abatanga serivisi zinyuranye ku bagenzi bahanyura. Iki ni igikorwa gikomeye kiza gutanga umusanzu mu kubaka imijyi isa neza kandi itekanye ndetse n’iterambere rusange ry’Igihugu cyacu.”

Abashoferi basabwe kuyibabyaza umusaruro
Abashoferi basabwe kuyibabyaza umusaruro

Iyi gare irimo icyumba cyahariwe abagore, aho bazajya bacyifashisha mu gihe baje gutega imodoka cyangwa bazivuyemo.

Minisitiri Musabyimana avuga ko ibi bijyanye na Politiki y’Igihugu y’iterambere ridaheza, ifashe abafite ibibazo byihariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo give cya kabiri nibacyubake muri centre yo kugiturusu kugirango umugi ugende waguka Kandi ubona ko Ari ahantu haherereye abaturage benshi cyane.Ibyo rero byarushaho kuba byiza.
Ikindi akarere gatekereze imihanda myiza yo mu makarirtien mu bice bya Musamvu,mu murugudu w’abakozi,Mpandu na Rango n’utundi duce tw’umugi duherereye mu murenge wa Kazo.Ibyo byaba byiza cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Niba atari ibanga Miliyoni 750 zakoze iki koko kuri iriya Gare? Ntanzu igaraga ntaki amapave tuu?? Namarange bashushanije? Babakorera Audit bakarigata iminwa babuze icyo bavuga ubuse hari ikitagaragara?

Ntirenganya Alfred yanditse ku itariki ya: 10-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka