Ngoma: Barizezwa ko mu minsi ya vuba icyombo kizongera gukora

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, arizeza abaturage b’imirenge ya Mugesera na Rukumberi n’abandi bahegereye, ko mu minsi ya vuba icyombo cyabafashaga guhahirana n’abo mu Karere ka Rwamagana kizaba cyatangiye gukora, kandi n’abakigendamo bafite ubwishingizi.

Barizezwa ko mu minsi ya vuba icyombo kizongera gukora
Barizezwa ko mu minsi ya vuba icyombo kizongera gukora

Icyo cyombo gikoreshwa mu kiyaga cya Mugesera guhera mu mwaka wa 1990, kigahuza abaturage b’imirenge ya Mugesera na Rukumberi ndetse n’abo mu Murenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, hakaba hashize hafi imyaka ine kidakora kubera gupfa.

Mapambano avuga ko kikimara gupfa cyahawe koperative ngo igikoreshe birananirana, bahitamo kugiha umushoramari ku buryo ubu cyatangiye gukora mu buryo bw’igerageza.

Avuga ko nigitangira gukora neza kizashakirwa n’ubwishingizi ndetse n’ibindi bikenerwa kugira ngo abakigendabo babe batekanye.

Ati “Kimaze igihe cyarapfuye kuko ni icya kera cyane, ariko ubu twagihaye umushoramari ubu yatangiye kukigerageza ngo arebe ko cyakize neza. Nibirangira tuzongeraho ibyuma bitangira abantu ndetse gishakirwe n’ubwishingizi n’imyambaro yabugenewe kugira ngo abakigendamo babe bizeye umutekano.”

Bamwe mu baturage begereye ikiyaga cya Mugesera bavuga ko icyombo cyabafashaga cyane mu guhahirana na bagenzi babo ba Rwamagana na Kigali, kuko guca mu nzira y’amazi aribwo bibahendukira kurusha kunyura mu mujyi wa Kibungo.

Umwe ati “Cyatuzaniye iterambere kidukura mu bwigunge, tumenya gushakisha amafaranga ahandi aho kuguma hano iwacu, kuko turi kure y’umujyi wa Kigali kandi iterambere niho rituruka risatira icyaro.”

Akomeza agira ati “Kuva hano ujya i Kibungo ni amafaranga 4,000 kuri moto kuko nta modoka, kugera i Kigali utanga 7,000 ariko iki cyombo iyo gihari ukicira mu mazi kugera i Karenge ni 300. Kuhava ugera i Kabuga ni 700 urumva byatworohera kuvana ibicuruzwa byacu hano tubitwara i Kigali kandi ku mafaranga macye.”

Umurenge wa Mugesera weramo inanasi nyinshi cyane ku buryo abaturage baho bajyaga bazipakira imodoka bakayishyira mu cyombo bakajya kuzicuruza i Rwamagana na Kigali, kuko kunyura inzira ya Kibungo ari kure.

Icyombo kifashishwa mu kiyaga cya Mugesera gifite ubushobozi butwara imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Daihatsu zipakiye imizigo, cyangwa ebyiri za Coaster mu gihe imodoka ntoya gitwara enye.

Ikindi ni uko ngo n’iyo cyazima mu gihe kiri mu kiyaga hagati ntigishobora kurohama, abantu batabarwa kiri hejuru y’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza birashimishije cyane

RUTI yanditse ku itariki ya: 14-04-2022  →  Musubize

Turishimye cyane kubera yuko murutekerereza mukatuba hafi muri rusañge

Samuel ndayambaje yanditse ku itariki ya: 12-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka