Ngoma: Babonye ibiro by’Akagari bizeza abaturage serivisi nziza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Buhiga Josue, avuga ko kuba Akagari ka Gituza karabonye ibiro, bizatuma abaturage bahabwa serivisi nziza kurusha uko byari bimeze bakorera mu bukode.

Biyubakiye biro y
Biyubakiye biro y’akagari kabo

Abitangaje nyuma y’aho ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2022, hatashywe inyubako y’Akagari ka Gituza kubatswe ku bufatanye bw’abaturage ndetse n’inkunga y’Akarere, kakaba karuzuye gatwaye Amafaranga y’u Rwanda 18,500,000.

Gitifu Buhiga avuga ko aka Kagari kari kamaze imyaka ibiri gakorera mu bukode, kubera ko inyubako yako yari ishaje cyane.

Avuga ko kuba abayobozi b’Akagari babonye aho bakorera hisanzuye, bizatuma abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza kurusha uko byari bimeze.

Ati “Aho bakoreraga hari hato mu nzu y’ubucuruzi, ariko ibiro babonye ni bigari ku buryo hari n’aho abunzi bazakorera, ahakorerwa inama ku buryo n’imvura iguye nta muturage wanyagirwa. Ikindi hariya bakoreraga hari umuturage watinyaga kuvuga ikibazo cye kuko yabaga atisanzuye.”

Abaturage bizejwe serivisi nziza
Abaturage bizejwe serivisi nziza

Ikindi ngo ni uko abayobora Akagari babonye aho gukorera hafite umutekano.

Akarere ka Ngoma kandi kageneye Umurenge wa Rukumberi impano ya Moto, kubera kwesa umuhigo wa Ejo Heza wagezweho ku kigero cya 111%.

Iyo moto ngo izafasha abakozi b’Umurenge mu bukangurambaga butandukanye ndetse no mu rwego rw’umutekano, ariko ikazajya ikurikiranwa n’umukozi ufite gahunda ya Ejo Heza mu nshingano.

Agira ati “Ubu iri mu maboko y’umukozi ushinzwe Ejo Heza, ariko bitavuze ko n’abandi batazayikoresha, cyane cyane mu rwego rw’umutekano n’ubukangurambaga busanzwe.”

Moto yagenewe Umurenge wa Rukumberi
Moto yagenewe Umurenge wa Rukumberi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka