Ngoma: Babiri barashakishwa nyuma yo gukomeretsa umunyerondo

Abasore babiri bo mu Karere ka Ngoma barimo gushakishwa nyuma yo gukomeretsa bikomeye umunyerondo witwa Mbonigaba Innocent, bagahita baburirwa irengero.

Urwo rugomo rwabaye ku itariki 11 Nzeri 2021, ubwo irondo ryateshaga abo basore bagiye kwiba inanasi mu murima w’umuturage mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Gatare mu Karere ka Ngoma.

Abakomerekeje uwo munyerondo ni Mugenzi Yousuf na Ngaboyisonga Jean, nk’uko byatangajwe na Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko urwo rwego rukimara kumenya ayo makuru rwahise rutangira iperereza no gushakisha abakoze urwo rugomo.

Agira ati “Abakekwa bahise batoroka, ubu RIB n’izindi nzego za Leta n’iz’abaturage barimo gufatanya gushakisha abo basore kugira ngo batabwe muri yombi. Hari amakuru tumaze kwakira y’aho bashobora kuba baherereye, tukaba twizera ko mu minsi mike bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera”.

Dr Murangira yagize icyo asaba abaturage, ati “Icyo twabwira abaturage ni uko bagomba kubaha ubuyobozi ubwo ari bwo bwose, bwaba ubwashyizweho na Leta cyangwa ubwashyizweho n’abaturage nk’abo banyerondo, ibyo bikorwa by’urugomo tukabirwanya. Turasaba abaturage ko tugomba kujya duhanahana amakuru, abantu bafite imico nk’iyo bagakurikiranwa imbere y’amategeko”.

Dr Murangira avuga ko ibyaha bakurikiranyweho birimo ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica gihanwa n’ingingo ya 21 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kikaba gihanishwa igifungo cya burundu.

Naho icyaha kindi bashinjwa cyo kwiba, gihanwa n’ingingo ya 166 y’itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano ni igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba gihanwa n’ingingo ya 167 y’itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:
. Kwiba byakozwe nijoro;
. Kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka