Ngoma: Amatungo 18 ni yo amaze kugaragaraho indwara y’ubuganga

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2024 kugera tariki ya 09 Nzeri 2024, mu karere ka Ngoma, amatungo yuza 18 ni yo amaze kugaragarwaho indwara y’ubuganga (Rift Valley Fever) ndetse rimwe rikaba rimaze guhitanwa n’iyi ndwara.

Amatungo akirwaye ubu ni inka zirindwi, intama 4 n’ihene eshanu mu Mirenge ya Kazo, Mutenderi na Rurenge mu karere ka Ngoma.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe kurwanya indwara, Dr, Fabrice Ndayisenga, avuga ko indwara ikigaragara bihutiye gukingira amatungo bahereye mu Mirenge yagaragayemo.

Gukingira amatungo byatangiye tariki ya 30 Kanama 2024, ku buryo hamaze gukingirwa nka 2,165 ku 10,999 ziteganyijwe bingana na 32%, Ihene 6,144 ku 20,972 bingana na 32.5% ndetse n’intama 101 ku 1,028 bingana na 56.8%.

Avuga ko ibikorwa byo gukingira byamaze kurangira mu Mirenge ya Kazo na Mutenderi bikaba bikomereje mu yindi Mirenge isigaye 12 kuri 14 igize Akarere ka Ngoma.
Dr Fabrice, avuga ko iyi ndwara iterwa n’umubu kandi no mu Rwanda iyo mibu iyitera ihari agasaba aborozi b’amatungo kujya bayoza nibura kabiri mu cyumweru kandi bakanayakingiza buri mwaka.

Ati “Kugira ngo umworozi w’inka, ihene n’intama afuhera nibura kabiri mu cyumweru (koza) kandi akanayakingiza (amatungo) buri mwaka uba wirinze indwara y’ubuganga.”

Nanone ariko asaba umuturage wese ufite itungo rirwaye kwiyambaza veterineri akarisuzuma akareba ko nta bimenyetso by’iyi ndwara kuko kenshi iziyirwaye ziramburura iyo zihaka, kugira umuriro mwinshi no kuzana amaraso mu mazuru.

Indwara y’ubuganga ishobora gufata umuntu mu gihe yafashe ku maraso cyangwa amatembabuzi y’itungo rirwaye cyane ababazi ndetse n’abariye inyama zaryo.

RAB, irasaba abaturage kwihutira kumenyekanisha itungo ryose rikekwaho cyangwa ryagaragaje ibimenyetso byihariye by’indwara y’ubuganga (kuramburura, kuva amaraso mu mazuru) ku buyobozi bu mwegereye.

Yasabye kandi ko amatungo yuza (inka, ihene n’intama) yose ari mu gace kanduye (Umurenge wa Kazo) aguma aho yororewe kandi muri icyo gihe cyose nta tungo ryemerewe kuva mu gace kamwe rijya mu kandi, ridafite uruhushya rutangwa na muganga w’amatungo ubishinzwe, rwemeza ko iryo tungo ari rizima kandi rugaragaza aho rigiye.

Aborozi b’inka, ihene n’intama barakangurirwa gukoresha imiti yica imibu ikwirakwiza iyi virusi gufuherera amatungo, gusiba ibinogo by’amazi, gutema ibihuru biri hafi y’ibiraro, kwambara imyenda n’ibikoresho by’ubwirinzi ku bita ku matungo akekwaho uburwayi, kuko iyi ndwara yanduza n’abantu.

RAB, ivuga ko igikorwa cyo kubaga inka, ihene n’intama byororewe mu Karere ka Ngoma hose kizakomeza mu buryo ariko umuntu wese wifuza kubaga akabimenyekanisha ku Kagari, iryo tungo rigasuzumwa hafatwa amaraso ko ritanduye indwara y’ubuganga ibisubizo bikaboneka mu gihe kitarengeje amasaha 24 akaba aribwo yemererwa kubagwa.

Iki gikorwa kirareba ahari amabagiro, santere zibaga aya matugo ndetse n’abantu ku giti cyabo bashaka kwibagira aya matungo kubera impamvu runaka mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka