Ngoma: Abayobozi basabwe kutaka abaturage amafaranga adateganywa n’itegeko

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, arasaba abayobozi kutaka abaturage amafaranga adateganyijwe mu itegeko, kuko ari ruswa kandi uzabifatirwamo azabihanirwa n’amategeko.

Abaturage basabwe kwihutira gutanga amakuru kuri ruswa
Abaturage basabwe kwihutira gutanga amakuru kuri ruswa

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022, mu gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane, cyatangirijwe mu Murenge wa Karembo ku nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza turwanya ruswa n’akarengane.”

Abavugarikumvikana, abagize Komite z’abunzi, Njyanama z’Utugari n’abahagarariye bikorera mu Murenge wa Karembo, bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, bagaragarijwe ububi bwa ruswa n’uruhare ifite mu kumunga ubukungu bw’Igihugu.

Bamwe mu baturage bagaragaje uburyo babona ruswa yacika, harimo gutanga amakuru ku nzego z’Ubuyobozi.

Umwe ati “Uko mbona yacika ni ukumenyesha inzego z’Ubuyobozi nazo zikamubaza impamvu yakaga iyo ruswa. Ibibazo bikemuriwe mu ruhame byafasha kuko umuntu agenda yishimye ariko iyo bikozwe uri kumwe n’Umuyobozi gusa biragora. Biradusaba kudakorera ahihishe ahubwo tukabikorera ahabona.”

Visi Meya Mukayiranga yasabye abayobozi gukemura ibibazo mu ruhame aho kubikora mu bwiru.

Ati “Twemeranyijwe ko dushyiraho club zo kuranywa ruswa n’akarengane kuri buri rwego, ariko mwumvise ko twemeranyije ko tugiye gukemura ibibazo by’abaturage mu ruhame, kugira ngo twirinde ko umuntu umwe yakwihererana umuturage akamurenganya cyangwa akamwaka ruswa.”

Akomeza agira ati “Icyo umuturage akwiye kumenya ni uko ruswa n’akarengane twebwe nk’ubuyobozi tutabishyigikiye, bityo adakwiye kubwirwa ko ikintu agiye gukorerwa agomba kubanza kwakwa amafaranga. Turasaba abaturage kwirinda ibyo bintu n’aho babibonye bagatanga amakuru ku buyobozi.”

Visi Meya Mukayiranga Gloriose
Visi Meya Mukayiranga Gloriose

Muri Nzeri uyu mwaka ubwo hatangizwaga gahunda yo gushyashyanira umuturage, Akarere ka Ngoma kakiriye ibibazo 218 bijyanye n’akarengane, muri byo 51 bikemuka mu buryo bwa burundu naho 167 bihabwa umurongo wo kubikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

cgo muzashyire ibitabo ahantuhatangirwa serivisi umuturagenajyakwaka serivisi yandikikitarikinicyashaka mwicyogitabo habehonugenzuribyobitabo kugira harebwigihiyosivi yarikuyirebwa hazagaragar abatanga serivisembi.

mathias yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

nkumuyobozi kubivuga biroroha kubishyiramubikorwabikagorana urugero ujyakwakicyangombwarunaka wageramunzegozibanze ngikaramu ntamitirimo wajyakukagari ngowasimbutsinzego ngontacyobagufasha.wabwiraporice ngotangibimenyetso ubwusubirayo bakagutegekanyine cyeretse hashyizwehwabantubihariye bagenzurira hafiziriyakomitenyobozi.

uwihoreye mathias yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka