Ngoma: Abayobozi baributswa ko ntacyagerwaho ngo kirambe batabanje kujya inama n’abaturage

Abayobozi munzego zibanze barasabwa kujya bajya inama n’abaturage igihe hari gahunda y’iterambere bashaka gushyira mu bikorwa kuko iyo bagiye inama aribwo iyo gahunda igerwaho vuba kandi neza.

Ibi minisitIrI Yabivuze mu gihe gahunda zimwe na zimwe z’iterambere usanga zigorana gushyirwa mu bikorwa, abayobozi bagashinja abaturage kutazitabira kandi baba batabanje kuzibaganirizaho ngo bafate ingamba zuburyo zashyirwa mu bikorwa.

Ministre yabanje no gusura ibikorwa byari mu imurikagurisha ry'aka karere.
Ministre yabanje no gusura ibikorwa byari mu imurikagurisha ry’aka karere.

Mu buhamya bwatanzwe n’umukuru w’umudugudu wa Kabahushi akagali ka Sakara umurenge wa Murama, yagaragaje uburyo kujya inama no gufatanya hagati y’ubuyobozi n’abaturage mu mudugdu byatumye bamaze imyaka itatu batanga ubwisungane mu kwivuza ku ikigero cya 100%.

Uku gushyira hamwe no kuganira hagati y’ubuyobozi n’abaturage byatumye bafata ingamba z’uburyo bakora buri wese akabona ubwisungane mu kwivuza.

Imirenge yesheje imihigo kurusha indi yahembwe igikombe.(umurenge wa Jarama,uyobowe na Japhet,arahabwa igikombe na Governor ari kumwe na Perezidante wa Njyanama y'umurenge wa Jarama)
Imirenge yesheje imihigo kurusha indi yahembwe igikombe.(umurenge wa Jarama,uyobowe na Japhet,arahabwa igikombe na Governor ari kumwe na Perezidante wa Njyanama y’umurenge wa Jarama)

Nyuma yo kwicara bakajya inama ngo basanze bakwiye gutangiza ikimina gitanga amafaranga 100 buri cyumeru maze iki kimina kiza gutuma barenga urwego rwo gutanga umusanzu ahubwo batangira no kugurizanya mu mishinga ibateza imbere.

Majyambere Viateur uyobora uyu mudugudu wa Kabahushi yagize ati”Twabanje gukora inama n’abaturage maze twemeranya ko ubuzima aribwo shingiro ya byose,twasanze tugomba gushing ikimina tugishingiye ubu bwisungane ariko ubu byararenze ubu twaguriranye inka ndetse turanagurizanya kandi tugatanga mutuweri 100%.”

Minisitiri Kabineka ayasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kujya bajya inama n’abatuarage igihe bagiye gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere kuko iyo batagiye inama nabo,ishyirwamubikorwa ryizo gahunda rigorana ndetse bakaba banakoreramo amakosa yatuma abaturage babanga aho kubiyumvamo.

Yagize ati “Nimubikora mutyo mukicarana nabo mukabaha uburenganzira mukaganira,icyo muzemeranya kizashyirwa mubikorwa kandi cyihuse kigerweho kubera bose bazaba bagizemo uruhare babigize ibyabo.

Ariko ni wicara uri umwe cyangwa babilimukajya gushyira mu bikorwa n’abaturage batazi icyo muje gukora muzahuriramo n’ingorane mu kubishyira mu bikorwa ,mukore n’amakosa abaturage ntibabiyumvemo.”

Muri iyi nama Nyunguranabitekerezo,abaturage batuye akarere ka Ngoma banamurikiwe igikombe aka karere kabonye mu mihigo kabaye akakabili mu mwaka wa 2013-2014 kurwego rw’igihugu.

Ministre yababwiye ko ikigereranyo cya 70% aka karere kariho mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ubu, kidatanga ikizere ko kaguma kuri uyu mwanya ariko abasaba ko nibakorana bagakorera hamwe bazakomeza kuza abambere.

Guveri w’intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya,yavuze ko hatagashyizwe imbere umwanya mwiza w’imihigo ahubwo ko hakenewe impinduka nziza ku buzima bw’umuturage zituruka mu kwesa iyo imihigo neza.

Amakoperative atandukanye yo mu karere ka Ngoma,abikorera ndetse n’abakora imirimo itandukanye bamuritse ibikorwa byabo byatumye baza ku isonga mu mihigo.

Hagaragajwe kandi uko imirenge yarushanijwe mu kwesa imihigo aho umurenge waje ku mwanya wa mbere mu mihigo yumwaka wa 2013-2014,ari Mugesera, ukurikirwa na Jarama ndetse na Sake ya gatatu mugihe umurenge waje inyuma ni umurenge wa Rukira.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 3 )

imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abayobozi bikuraho gusigana kuko ababturage baba bamaze kumva ingaruka nziza ziri muri ibyo bikorwa bakabikora batijana maze imihigo bakayigeraho neza rwose. abahembwe kubera gukora neza bakomereze aho kandi abari inyuma bikubite agashyi

ruvuna yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Izi mpanuro za ministre Kaboneka abayobozi bose bagakwiye kuzigira intangiriro ya buri gahunda y’akazi kabo ka buri munsi,kuko ntiwajya mu isoko kugurira umuntu umwenda utamubajije ibara akunda,igipimo cye ndetse byaba na ngombwa mukajyana akipima akareba ko imubereye,ibi ni kimwe na gahunda zitandukanye ziba zigenewe abaturage ,aho abayobozi baba bagomba kugisha inama abaturage bakababwira icyo bazitekerezeha bityo bikabororhera mu kuzigiramo uruhare rugaragara.

Matabaro yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ni ibintu byunvikana neza kuko niba hari gahunda igenewe abaturage ,baba bagomba kuyigiramo uruhare bayunva neza barayigize iyabo,akaba ariyo mpanvu untangiriro yaburi gahunda ikwiye kubanza kubasobanurirwa bakayitangaho inama n’ubugororangingingo.

Karomba yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka