Ngoma: Abarobyi baravuga ko kwibumbira muri koperative byatumye biteza imbere bagira agaciro
Abarobyi barenga 120 bibumbiye mu makoperative y’Abarobyi mu mirenge ya Sake na Jarama ikora ku Kiyaga cya Sake (COPEDUJA na COPEDUSA), bemeza ko uburobyi bakoraga mbere yo kwibumbira mu makoperative ntacyo bwabagezagaho, ariko nyuma yo kujya mu makoperative ubuzima ngo bwahindutse bakagira agaciro.
Koperative ngo zatumye bakora uburobyi bw’umwuga bwatumye babasha kubona umusaruro mwinshi n’isoko bituma bakorera ku ntego bava mu bwa gakondo bwabaga akenshi bugamije kwirira.

Bemeza ko nyuma yo gukorera mu makoperative ngo biteje imbere bagira agaciro bahindura isura y’umurobyi kera wafatwaga nk’umuntu udasobanutse usuzuguritse.
Bihoyiki Jean Paul, umurobyi muri koperative y’abarobyi ba Jarama (COPEDUJA), avuga ko nyuma yo kwibumbira mu makoperative batangiye gukora uburobyi bufite intego yo kwiteza mbere ,batangira kwizigamira mu mabanki bitandukanye n’ibyo bakoraga mbere yo kujya hamwe.
Yagize ati "Mbere uburobyi bw’a ba sogokuru bwabaga ari uburobyi bujagagurika, nta ntego ariko twe ubungubu nyuma yo kujya mu makoperative turaroba by’umwuga,tukabasha kwizigamira mu ma SACCO, tukavugurura amazu yacu mbese ubu turasobanutse.”
Nyuma yo kujya mu makoperative bakabona amasoko,aba barobyi bavuga ko bagiye bahabwa inkunga nyinshi na Leta zirimo guhabwa inyongera musaruro y’amafi, kubakirwa aho bashyira umusaruro wabo w’amafi bayakuye mu kiyaga, gukangurirwa kwizigama n’ibindi.
Umukozi w’Akarere ka Ngoma,ushinzwe Ubuvuzi bw’Amatungo ,Dr Bugingo Girbert, avuga ko nubwo aba barobyi bishimira ko biteza imbere babikesha uburobyi bakwiye no kwitwararika bagakoresha imitego yemewe kuko imitego itemewe yatuma amafi ashira mu kiyaga bikababera igihombo.
Yagize ati "Tudafashe ingamba dufatanije ngo turwanye ba rushimusi b’amafi baroba udufi tutarakura,mu mwaka umwe iki kiyaga cyaba kitakivamo amafi. Ifi zororokera (zibyarira) ku nkengero z’amazi, kandi abarobesha za supernet n’indi mitego itemewe ni ho barobera. Rero dushyiremo imbaraga turwanye abo batwononera murebe ko umusaruro utazikuba kenshi.”
Mu nama aba barobyi bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu mperaz’ukwezi kwa kane, hagaragajwe ikibazo cya ba rushimusi b’amafi bakoresha imitego itemewe ndetse n’ifi nini zitwa imamba zirya amafi aterwa muri ibi biyaga yo mu bwoko bwa Terapiya,bigatubya umusaruro.
Akarere ka Ngoma kari kahize mu mihigo ko kazasarura toni 160 z’amafi uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015. Ubu ngo bageze kuri toni 153 mu gihe habura iminsi mike ngo uyu mwaka w’imihigo urangire.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwibumbira mu matsinda cg se amakoperative bitanga inyungu ababigezemo mbere barashima, abatarayagana mukomez muyagane ku bwinshi tubone urwunguko