Ngoma: Abanyeshuri barwanye bagakomeretsanya ntibapfuye umukobwa nk’uko byari byavuzwe

Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri babiri bari mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bo mu Kigo cya Groupe Scolaire Kabare giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bararwanye barakomeretsanya biturutse ku magambo yo guserereza yavuzwe n’umwe muri bo.

Hari ibinyamakuru byari byanditse inkuru bivuga ko abo banyeshuri barwanye bapfa umukobwa nyuma ngo umwe agakubita mugenzi we inyungo akamukomeretsa, ariko ibyo ngo si ko byagenze nk’uko byasobanuwe na Kirenga Providence, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ubundi icyabaye ngo ni ugusererezanya by’abantu b’urubyiruko, kuko ngo hari mu mpera z’icyumweru nta bizamini bya Leta byakozwe, ahubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo yabo, ndetse bamwe basobanuza bagenzi babo amasomo batumva neza.

Ikigo cya Groupe Scolaire Kabare ni ‘site’ y’ibizamini ihuriraho abanyeshuri baturutse ku bigo bitandukanye byo muri ako gace. Ni uko umwe mu basore barwanye (bombi biga kuri icyo kigo), yari kumwe n’umwe mu bakobwa baturutse ku kindi kigo baje gukorera ibizamini aho basubiranamo amosomo.

Mu gihe barimo gusobanurirana, ngo undi musore yaraje atangira kumuserereza, amubwira ko yananiwe gutereta abakobwa basanzwe babana aho mu kigo none ngo akaba ahimbiye ku bavuye ku bindi bigo baje kwikorera ibizamini bya Leta.

Nyuma yo kumva ayo magambo, umusore warimo asobanurirana n’uwo mukobwa ngo byaramurakaje, abwira uwo warimo amuseserereza ngo namuve imbere. Nyuma ibyo gusobanurirana byarangiye, ndetse buri muntu yasubiye muri gahunda ze, n’umukobwa warimo yigana n’umwe muri abo barwanye ngo yari yagiye ari mu bindi, abo basore baje kongera guhura baratongona bapfa ya magambo yo guserereza nyuma bararwana.

Mu kurwana ngo uwo wari watangije ikibazo abwira mugenzi we amagambo yo kumuserereza, yamukubise igiti aramukomeretsa ariko bidakomeye, ako kanya abanyeshuri bagenzi babo ngo bahise babakiza, ariko uwo munyeshuri wakubiswe igiti agakomereka, agumana umujinya ko atihoreye.

Kirenga yagize ati “Nyuma umunyeshuri wakomerekeje mugenzi we amukubise igiti, kandi ari na we nyirabayazana w’ikibazo kuko ari we waserereje mugenzi we bikaba intandaro yo kurwana, yaje kumureba ngo biyunge, ariko asanga uwo yakomerekeje agifite umujinya amutera ibuye na we aramukomeretsa, ariko bose bakomeretse byoroheje ku buryo ntawagiye kwa muganga”.

Nyuma y’ibyo ngo abanyeshuri bagenzi babo bababwiye ko ibyo barimo atari byo, nyuma bajya kureba umuyobozi ushinzwe imyitwarire aho mu Kigo cya Groupe Scolaire Kabare ngo abunge abafashe gukemura ikibazo.

Ubuyobozi bushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri aho mu kigo, ngo mu gukemura ikibazo, bwarakurikiranye bumenya nyirabayazana w’ikibazo, basanga ni uwo wabwiye mugenzi we amagambo aserereza, bumutuma umubyeyi, nyuma byemezwa ko ataha akajya iwabo akajya akora ibizamini bya Leta aturutse mu rugo iwabo, na cyane ko ngo ari hafi y’icyo kigo. Na mbere yo gutaha mu rugo iwabo, abo banyeshuri bombi basabwe kujya imbere y’abanyeshuri bose bateranye, basaba imbabazi kubera imyitwarire mibi bagize.

Kirenga avuga ko abo banyeshuri bombi, uyu munsi bakomeje gukora ibizamini bya Leta nta kibazo, kuko ngo bombi ntawari wakomeretse cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngaho namwe nimutekereze ibyo ibinyamakuru byari byatangaje!Ababishinzwe batabikosoye twazahura n’ikibazo Cy’abiyise influencers!Batara amakuru batavuye aho bakorera!Bisubireho.Ngo yamukubise inyundo da!

Alias yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Murakoze cyane.Naho abo bavuga ko yamukubise inyundo bakwiye kujya batangaza ibyo baperereje neza.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Bapfuye ubusa pe, gusa ni ABANA iwo wumvishe ibyabo, bababarirane byahozeho

Eric yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka