Ngoma: Abagore bacikirije amashuri bafashwa kwiga imyuga bakishyura igiceri cya 20 ku isaha

Abagore bagera kuri 40 bacikirije amashuri bagashaka abagabo ubu basubiye mu ishuri bigiramo imyuga inyuranye bakishyura igiceri cya 20 y’u Rwanda ku isaha, umunsi wose bishyura igiceri cy’ijana kandi barishimira ko nabo noneho ngo bagiye kugira agaciro bagira icyo binjiza mu rugo.

Aba bagore bigira mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma bigishwa imyuga y’ubudozi, gutunganya imisatsi ndetse n’amashanyarazi ku bufatanye n’ikigo New Dynamic Arts Business Center (NDABUC) gikorera mu karere ka Ngoma.

Bamwe mu bagore bacikirije amashuri bigishwa kudoda.
Bamwe mu bagore bacikirije amashuri bigishwa kudoda.

Umwe muri aba banyeshuri yabwiye Kigali Today ko yagize amahirwe akomeye yo kubona uko yiga umwuga wamubeshaho kandi ngo akishyura make. Agira ati: “Twari dufite ibibazo byinshi kubera ubukene nyuma yo gucikiriza amashuri no gushaka abagabo tukiri mu bukene. Kuba nta mwuga nari nzi nari maze kurambirwa mbona ntacyo nzageraho ntateze amaboko umugabo.”

Hanganimana Hussein uyobora NDABUC avuga ko ibyo biga muri iki kigo ari ubumenyi bw’ingenzi abantu bakoresha mu buzima bwo mu cyaro kandi abarangije amasomo muri NDABUC babibahera impamyabumenyi (certificate) bityo bakaba bakoresha ubumenyi bize n’izo mpamyabumenyi bagahabwa akazi cyangwa bakajya mu rwego rwo kwikorera.

Yagize ati: “Mu byukuri aba bantu bacikirije amashuri usanga baba babayeho mu buzima bubi kuko akenshi bashaka batabiteguye kubera ubukene cyangwa ibindi bibazo. Mu rwego rwo kuba twabafasha tubigisha umwuga maze bakava aha bafite icyo bakwimarira.”

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iri shuri ngo bibagirira akamaro kanini kuko usanga bamwe bahita babonamo akazi abandi bakakabona ahandi ndetse n’umubare munini ngo uhita ushinga ama atelier bikabafasha cyane ku buryo bahinduye ubuzima.

Abo bigaragaye ko batishoboye batabona ariya mafaranga 20 Rwf buri saha, binyuze mu nsengero basengeramo bahabwa icyemezo cy’uko batishoboye maze icyi kigo kikabigishiriza ubuntu.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka