Ngiye nemye - Musenyeri Nzakamwita asezera ku bakirisitu

Musenyeri Servilien Nzakamwita, wari umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, yasezeye ku bakirisitu yari aragijwe ababwira ko agiye yemye, nyuma y’uko inguzanyo yafashwe na Diyosezi ubwo hubakwaga ishuri, ayishyuye abifashijwemo na Perezida Paul Kagame.

Musenyeri Servilien Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Musenyeri Servilien Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ni ibyo yatangarije mu muhango wo kwimika Musenyeri Papias Musengamana, ubwo yahabwaga inkoni y’Ubushumba ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, nyuma y’uko Papa Francis amutoreye kuyobora Diosezi Gatolika ya Byumba, asimbuye Musenyeri Servilien Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu ijambo rye, Musenyeri Nzakamwita yavuze uburyo iyo Diyosezi amazemo imyaka 26 yayigiriyemo ibihe byiza, aho yayishinzwe afite Abapadiri batatu, akaba agiye mu kiruhuko ifite Abapadiri hafi 150, yizeza umushumba mushya ko afite abazamufasha bahagije mu nshingano ahawe.

Ati “Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, tukwifurije ikaze muri iyi Diyosezi ya Byumba uherewe inkoni y’Ubushumba, turakwishimiye cyane, uzabe umushumba mwiza nka Yezu, umushumba utarumanza, witangira iz’Imana ikuragije, izo Kiliziya Gatolika igushinze, humura ariko ufite abapadiri bahagije hafi 150, njye natangiranye batatu gusa. Ufite abihayimana bagera ku 170, abaseminari bato n’abakuru 450, abo bose barakwishimiye kandi biteguye kukuba hafi no kugufasha”.

Arongera ati “Mboneyeho umwanya wo kubasezeraho bakirisitu ba Diyosezi ya Byumba, mbasezeyeho mbashimira mwese uburyo mwambaniye, mwaramfashije mu mirimo itoroshye nari nshinzwe, mu gihe gikomeye twarimo nyuma y’intambara, mu gihe cy’abacengezi urwikekwe no kwishishanya ndetse n’ubwoba, byigaragazaga mu bantu bose. Ntabwo byari byoroshye ariko Imana yatubaye hafi idufasha guhumuriza abantu no kubegeranya”.

Umuhango wo kwimika Musenyeri Musengamana
Umuhango wo kwimika Musenyeri Musengamana

Uwo mushumba washimwe n’abantu bose bahawe ijambo, yashimiye Perezida Paul Kagame wamufashije gukemura ikibazo cy’ideni rya Banki Diyosezi yari irimo ubwo bubakaga ishuri ry’icyitegererezo rya Mary Hill, afata nk’igitego mu mashuri ya Byumba no mu gihugu hose.

Ati “Muribuka igihe duheruka hano mu birori nk’ibi, nababwiye ko mfite ipfunwe ryo gusigira Diyosezi n’uzansimbura umwenda uremereye. Nitabaje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika antabara bwangu ikibazo aragikemura, ubu ngiye nemye, kandi mbasigiye ishuri ryiza, igitego mu mashuri yo muri Diyosezi yacu ya Byumba ndetse n’ahandi mu Rwanda”.

Musenyeri Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko hari gutegurwa umuhango wo gufungura ku mugaragaro iryo shuri, asaba Dr Valantine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi wari witabiriye uwo muhango, kuzaba ahari mu muhango wo gufungura iryo shuri ku mugaragaro uteganyijwe mu minsi mike iri imbere.

Yavuze ko gahunda y’ubutabera n’amahoro Diyosezi ya Byumba yaharaniye mu bihe bikomeye igihugu cyarimo, byatumye abona igihembo gikomeye cyo kuba umurinzi w’igihango, avuga ko asize umushinga mugari witwa Centre Imbabazi, ukorera muri Paruwasi ya Mutete, aho ugamije amahugurwa ahorako ku bumwe bw’Abanyarwanda, ubwiyunge n’isanamitima hakoreshejwe imikino n’ibiganiro.

Musenyeri Nzakamwita, yijeje mugenzi we umusimbuye ko azamuba hafi, ati “Ndizera ko mwese muzafasha Musenyeri Papias Musengamana nsigiye iki kivi kugikomeza no kuzacyuza. Nshimira cyane abasaseridoti n’abihaye Imana twakoranye neza tugera ku ntera ishimishije, nishimiye kubereka unsimbuye tumaze kuramburiraho ibiganza tukamuha inkoni y’Ubushumba”.

Abakirisitu bitabiriye uyu muhango ari benshi
Abakirisitu bitabiriye uyu muhango ari benshi

Arongera ati “Ndabasaba kuzakorana na we neza mu bwumvikane no mu bwubahane, murabizi abashyize hamwe Imana irabasanga kandi ikabakomeza, nanjye kandi ntaho ngiye turacyari kumwe muri iyo Diyosezi, ibyo nshoboye mu ntege nke z’ubukambwe nzabikora”.

Diyosezi ya Byumba kuva ishinzwe mu 1981 ibyawe na Diyosezi ya Ruhengeri, yayobowe n’abashumba batatu aribo Musenyeri Joseph Ruzindana kugera mu 1994, Musenyeri Servilien Nzakamwita kuva mu 1996, mu gihe Musenyeri Papias Musengamana, yayiragijwe ku wa gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, ubwo yahabwaga inkoni y’Ubushumba.

Reba Video igaragaza uko umuhango wo kwimika Musenyeri mushya Musengamana Papias wa Diyosezi ya Byumba wagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musaza Imana izamwibukire imirimo myiza yakoze, ubwitange numurava no gukunda kiriziya. Ntiyasozaga missa mudasubiyemo amategeko y’Imana. Warakoze cyane.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 16-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka