Ngarambe na Bucyana bongeye gushimirwa kwiyunga, abaturage basabwa kubafatiraho urugero

Abaturage b’Umurenge wa Gahanga hamwe n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, bizihije ku nshuro ya gatatu umunsi ngarukamwaka w’amahoro, waturutse ku bumwe n’ubwiyunge bw’abaturage babiri bo muri uwo Murenge, ari bo François-Xavier Ngarambe wahaye imbabazi uwitwa Bucyana Innocent wagize uruhare mu kwica ababyeyi ba Ngarambe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibirori byo kuwizihiza byabereye mu Kagari ka Kagasa tariki 24 Gicurasi 2024, bibanzirizwa no gusura iriba ry’amahoro ryubatse mu Kagari ka Murinja, ndetse no gusura no kuvomerera igiti cy’amahoro cyatewe mu isantere ya Gahanga.

Ngarambe na Bucyana bafatanyije kuhira igiti cy'amahoro cyatewe mu isantere ya Gahanga
Ngarambe na Bucyana bafatanyije kuhira igiti cy’amahoro cyatewe mu isantere ya Gahanga

Iriba ry’amahoro ryubatswe mu Kagari ka Murinja mu Mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abo mu miryango yagize uruhare muri Jenoside, kuri ubu bakaba bahamya ko babanye neza, aho ndetse .

Abari batuye muri ako Kagari kahoze ari Segiteri mu gihe cya Jenoside batahigwaga, ngo bagize uruhare rukomeye mu gutsemba Abatutsi ku buryo bagiye no gufasha mu kwica abo mu yandi masegiteri bari baturanye, bamwe ndetse bambuka Nyabarongo bajya no kwica abari batuye i Bugesera.

Aka Kagari ngo ni ko gafite umubare munini w’abafungiye icyaha cya Jenoside ugereranyije n’utundi tugari two mu Murenge wa Gahanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yasobanuye ko umunsi ngarukamwaka w’amahoro wizihijwe ku nshuro ya gatatu, ari umwihariko w’uwo Murenge, kuri iyi nshuro bakaba bawizihije bagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuba umwe kwacu ni yo mahoro arambye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yasobanuye ko umunsi ngarukamwaka w'amahoro bizihije ku nshuro ya gatatu, ari umwihariko w'uwo Murenge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yasobanuye ko umunsi ngarukamwaka w’amahoro bizihije ku nshuro ya gatatu, ari umwihariko w’uwo Murenge

Ubuyobozi bw’Umurenge bukimara kumva igitekerezo cya François-Xavier Ngarambe cyo kubabarira Bucyana wagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Ngarambe bari batuye i Karembure muri uwo Murenge, bwegereye Bucyana buramuganiriza, bumutegurira kwakira izo mbabazi kuko icyo gihe na we yari agifite igihunga, bushaka n’igihe, bombi barahura bariyunga, barasabana.

Ngarambe na Bucyana bavuga ko ubu babaye inshuti, ku buryo bajyana ahantu hatandukanye batanga ubuhamya ku bumwe n’ubwiyunge, aho ndetse bashishikariza n’abandi bakoze Jenoside n’abayirokotse kugira ngo biyunge, ndetse babane mu mahoro.

François-Xavier Ngarambe (wambaye indorerwamo) ndetse na Bucyana Innocent ni urugero rushimwa na benshi mu bumwe n'ubudaheranwa
François-Xavier Ngarambe (wambaye indorerwamo) ndetse na Bucyana Innocent ni urugero rushimwa na benshi mu bumwe n’ubudaheranwa

Izo mbabazi zatanzwe tariki 26 Gicurasi 2019, zabaye urugero rw’ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko Rutubuka uyobora Umurenge wa Gahanga yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Icyo gihe tugifata nk’umusemburo ukomeye w’ubumwe n’ubwiyunge, kandi wafasha n’abandi kuva mu budaheranwa. Inama Njyanama y’Umurenge yemeje ko uyu munsi wajya wizihizwa buri mwaka, hagamijwe kugira ngo dukangurire buri muturage wese kumva ko abanye n’undi amahoro byaba byiza.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yashimye intambwe yatewe na François-Xavier Ngarambe, ndetse na Bucyana Innocent agatera indi, asaba ko bitagarukira kuri abo gusa, ati “Ahubwo bibe iby’abaturage b’Umurenge wa Gahanga ndetse n’Akarere ka Kicukiro. Dukwiye gufatanya kugira ngo twongere twubake Igihugu cyacu kizira Jenoside. Twongere twibanze ngo abahagaritse Jenoside ni ba nde? Uyu munsi amahoro dufite tuyakesha nde? Turwanye Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, kugira ngo u Rwanda rutazongera kugwa mu mutego w’abaruhekuye.”

Bakoze urugendo rw'amahoro
Bakoze urugendo rw’amahoro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza? Banyamakuru tuziho ubuhanga buhanitse,mwazanyarukiye mukarere ka Ngoma umurengwe wa Murama akagari ka kigabiro haricyo ibiro by,umurenge sacco wa Murama kukatubariza ikibazo cyo gukatwa amafaranga buri kwezi tutazi aho ajya nicyo azamara!¡! Buri kwezi badukata 300 noneho kumwaka tugatanga 2000 ngo bihemba umuzamu haka Andi bibiri baheruka kudukata ava kuri compte zacu twasobanuza ngo tuzabaze minikofine ,ubu turi muruhunga bangabo rwamafardnga yacu.twabuze uwutuvugsnira kumwaka urumvako nzaba mpombye amafaranga 7600 ubwose nzajya mbona ayo mafaranga yaburigihe! Murakoze dukunda amakuru mutugezaho 0788903770

Nkurunziza Eric yanditse ku itariki ya: 26-05-2024  →  Musubize

Muraho neza? Banyamakuru tuziho ubuhanga buhanitse,mwazanyarukiye mukarere ka Ngoma umurengwe wa Murama akagari ka kigabiro haricyo ibiro by,umurenge sacco wa Murama kukatubariza ikibazo cyo gukatwa amafaranga buri kwezi tutazi aho ajya nicyo azamara!¡! Buri kwezi badukata 300 noneho kumwaka tugatanga 2000 ngo bihemba umuzamu haka Andi bibiri baheruka kudukata ava kuri compte zacu twasobanuza ngo tuzabaze minikofine ,ubu turi muruhunga bangabo rwamafardnga yacu.twabuze uwutuvugsnira kumwaka urumvako nzaba mpombye amafaranga 7600 ubwose nzajya mbona ayo mafaranga yaburigihe! Murakoze dukunda amakuru mutugezaho 0788903770

Nkurunziza Eric yanditse ku itariki ya: 26-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka