Ngamba: Hari abaturage bakivoma amazi mabi akabateza indwara zikomoka ku mwanda

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, baravuga ko bavoma amazi y’imigezi itemba kuko nta miyobora y’amazi meza begerejwe bikabatera uburwayi.

Bavoma amazi mabi yo mu migezi itemba akabateza indwara zituruka ku mwanda
Bavoma amazi mabi yo mu migezi itemba akabateza indwara zituruka ku mwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko icyo kibazo cy’amazi meza mu kagari ka Kabuga kigiye gukemuka, abaturage bakaruhuka kuvoma imigezi itemba kuko hamaze kuboneka igice cy’amafaranga akenewe ngo bagezweho amazi meza.

Ubuyobozi buvuga ko habonetse umuterankungu uzegereza amazi abaturage kandi ko igice cya mbere cy’inkunga ya miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda cyamaze kuboneka ku buryo hagiye gutangira gutunganya imiyoboro izageza amazi ku buturage.

Ku migezi itemba yo mu mudugudu wa Musenyi mu masaha ya nimugoroba, abana bava kwiga usanga berekezayo gushaka amazi yo gukoresha mu rugo, bafukura utwobo mu mucanga muri iyo migezi kugira ngo amazi yiyungurure bakadahisha ibikombe basuka mu majerikani, imwe ishobora kuzura nyuma y’iminota 20min.

Emmanuel Nizeyimana avuga ko abaturage usanga badaha ibiziba n’amazi yo mu migezi ku buryo bahora kwa muganga bivuza inzoka.

Agira ati, “Usanga abantu bari mu mabanga y’imisozi badaha amazi y’imigezi, badaha ibiziba kuko nta yandi mahitamo bafite yo kubona amazi meza. Mituweli twishyura turayihombya kuko duhora kwa muganga twivuza inzoka”.

Musanabera Yvonne avuga ko yashakiye mu kagari ka Kabuga, ariko ngo hashize imyaka icumi atarakoresha amazi meza kuko kubona ayo bakoresha ari ukujya kudaha mu migezi itemba.

Abana baba bateye umurongo badaha mu mugezi utemba
Abana baba bateye umurongo badaha mu mugezi utemba

Agira ati, “Maze imyaka icumi nshakiye ino nta mazi meza aba hafi aha, usanga turwaza indwara ziterwa n’umwanda kubera ayo mazi. Turifuza ko twabona amazi meza nubwo ayo dukoresha tuba twadashye tugerageza kuyateka”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko hari abafatanyabikorwa batangiye kuboneka barimo umuryango witwa PDK na Caritas Rwanda, ku buryo bagiye kugeza amazi meza ku batuye akagari ka Kabuga, ubuyobozi bukaba busaba abaturage kwitanga bakorohereza abakora imiyoboro kuko hari aho usanga bikanyiza.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thadée Tuyizere, avuga ko amafaranga akabakaba miliyoni 70frw yamaze kuboneka agiye kuba atangiye gukoreshwa kugira ngo amazi abe abonetse niyo yaba ari kure gato y’abaturage.

Agira ati “Abaturage rwose bavoma amazi y’ibinamba kuko umuyoboro wagezaga amazi meza ku baturage wangijwe n’ibiza, ariko hamwe n’umufatanyabikorwa ubu mu cyumweru gitaha tuzaza gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iki gikorwa. Nubwo yaba adahagije twazongeraho n’ubundi buryo ariko bakabona amazi meza bavoma”.

Mu gihe amazi ataraboneka kandi ubuyobozi bwibutsa abaturage gusukura n’ayo babasha gushakisha, bakayateka kugira ngo birinde indwara zituruka ku mwanda.

Ahageraga amazi imiyoboro yangijwe n
Ahageraga amazi imiyoboro yangijwe n’ibiza ntibongera kuyabona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo nikimwe no mukarere ka Rwamagana, umurenge Wa Munyiginya, akagali ka cyimbazi,umudugudu agatare,abaturage bavoma barrage kuko robinet injerikani ni 25,hakenewe Wasac

gasigwa Ernest yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka