NFF ikomeje kwegera abana bahoze mu muhanda ibatoza imitekerereze yagutse

Umuryango uzwi ku izina rya Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ukomeje ingendo hirya no hino mu gihugu usura abana basubijwe mu miryango yabo nyuma y’uko bakuwe mu mihanda, mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze inyuranye n’iyo bari bafite.

Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo
Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo

Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’ishuri ry’inshuke rw’uwo muryango rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, aho ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze na Rubavu ahasuwe abana bahoze mu muhanda bo miryango itandatu.

Ni igikorwa cyatangiwemo n’impanuro zinyuranye zikubiyemo ubutumwa bwa NFF bugamije gufasha abo bana mu myumvire n’imitekerereze yagutse ibafasha kubaho neza muri sosiyete, mu rwego rwo kubarinda icyabasubiza mu buzima bubi bahozemo, no kuganiriza ababyeyi babo mu kubereka ko bakiriwe mu miryango nk’uko Ndayisaba Fabrice, Umuyobozi w’iyo Fondation yabitangarije Kigali Today.

Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yagize ati “Iki ni igikorwa ngarukamwaka dutegura mu gufasha abana bahoze mu mihanda ya Rubavu na Musanze bagasubizwa mu miryango ndetse bamwe basubizwa mu mashuri mu gihe abandi bagishakishirizwa aho baziga. Turabasura tukabereka ko tubari hafi kandi tubashyigikiye, ni mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze n’imyumvire mu kubarinda gusubira aho bahoze”.

Arongera agira ati “Ni n’umwanya wo kubifuriza umwaka mushya muhire basangira Noheli, ni ibikorwa dufashwamo n’abanyamuryango bagize iyo Fondation barimo na Senateri Musabeyezu Narcisse uduhora hafi”.

Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ni ishuri ryakira abana b’inshuke nyuma y’uko rishinzwe muri Mutarama 2020, aho rikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro aho ryemewe na Minisiteri y’Uburezi rihabwa n’ibyangombwa biryemerera gukora ku mugaragaro.

Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro
Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro

Ni ishuri ryakomeje gufasha abana muri ibi bihe bya COVID-19 hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) ku buryo abana batagizweho ingaruka zikomeye n’icyo cyorezo.

Uretse icyo gikorwa cyo gufasha abana bahoze mu muhanda, Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje ubukangurambaga bujyanye no gukomeza kurwanya COVID-19 mu bana no mu rubyiruko.

Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye na Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, hafashwa n’ababyeyi gutoza abana umuco wo gukora siporo bari mu ngo, kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

Ndayisaba Fabrice washinze NFF
Ndayisaba Fabrice washinze NFF
Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa
Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka