Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye barimo Nelly Mukazayire, wagizwe Minisitiri wa Siporo na ho Uwayezu François Regis agirwa Umunyamabanga Uhoraho.
Ni impinduka zaciye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho nyuma y’amezi ane Minisiteri ya Siporo ihawe abayobozi bashya yongeye guhabwa abandi.
Madamu Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri yagizwe Minisitiri asimbuye Nyirishema Richard, wari kuri uyu mwanya kuva tariki ya 16 Kanama 2024.
Muri iyi Minisiteri kandi Bwana Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta naho Uwayezu François Regis wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, akaba Umuyobozi wungirije wa APR FC akaba aheruka kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.
Abandi bashyizwe mu myanya barimo, Maj Gen Joseph Nzabamwita, Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Federasiyo y’Uburusiya.
Ambasaderi Vincent Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe akarere k’Ibiyaga Bigari.
Francis Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, mu gihe Olivier Kayumba yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika.
Lambert Dushimimana wari uherutse gukurwa ku mwanya wa guverineri w’intara y’Uburengerazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi.
Ohereza igitekerezo
|