NEC yatangaje igihe izakirira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuva tariki 17 Gicurasi kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.

NEC ku itariki 19 Gashyantare 2024, yasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu 2024.

Aya mabwiriza avuga ko kwakira kandidatire bizakorerwa ku cyicaro gikuru cya Komisiyo mu minsi y’akazi, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iki gikorwa nikirangira, tariki 6 Kamena mu 2024 Komisiyo izatangaza urutonde rw’agateganyo rwa kandidatire zemejwe ku mwanya wa Perezida n’uw’Ubudepite, tariki 14 Kamena, hakazatangazwa izemejwe burundu.

NEC izatangaza urutonde rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika rwemejwe burundu, ku rubuga rwa murandasi rwa Komisiyo, tariki14 Kamena 2024.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba ku itariki 15 Nyakanga 2024.

Muri Gashyantare 2023, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.

Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa 5 Nyakanga 2023, yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk’uko byari bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza icyifuzo nuko IRI tegeko ryemerera perezida imyaka itanu numva ko ishobora kongerwa rimwe ariko ko mudatekereza Aho agejeje Igihugu none niba abanyarwanda bazaba bakimukeneye ntimubonako azaba agombye kuyobora igihe tukimukeneye mubitekereze

Samuel yanditse ku itariki ya: 10-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka