NEC irasaba urubyiruko kuzitabira amatora ku gihe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC irasaba urubyiruko kuzitabira amatora ku gihe, kugira ngo amasaha yo gutora asozwe nta bantu bakiri ku mirongo, bityo byorohereze ababarura amajwi gutangira akazi kabo.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Higiro Solange yabisobanuriye urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga, aho yagaragaje ko urubyiruko rujya gutora rwakererewe, saa cyenda zibura iminota mike kandi rwiriwe rurebera abajya gutora, bikaruviramo kubyigana mu gihe amatora akwiye gusozwa kare hagatangira igikorwa cyo kubarura amajwi.

Agira ati, "65% by’abazatora ni urubyiruko ariko usanga urubyiruko rwiriwe rwiyicariye ku mihanda rurebera abajya gutora, saa cyenda zibura iminota mike rugatangira kugera ku biro by’itora bigateza imirongo miremire kandi rwiriwe ntacyo rukora, turabasaba rero kuzazinduka kuko ntibireba abasaza n’abakecuru gusa".

Higiro agaragaza kandi ko hari abantu banga gusigwa wino ku nzara, biganjemo urubyiruko n’abakobwa baba banga kwanduzwa inzara, kandi umuntu watoye agomba kubahiriza amabwiriza.

Asaba urubyiruko kwitabira ibikorwa byose by’amatora, byaba ibyo kwiyamamaza, ibyo gukora imiganda yo gutegura site z’amatora, kuko usanga urubyiruko ruzarira muri ibyo bikorwa.

Agira ati, "Hari umuntu wagiye gusinyisha ngo abone imikono imwemerera gutanga kandidatire, aha urubyiruko amafaranga ruramusinyira atanabanje kurusobanurira, ruhuhugira kuri ayo mafaranga ibyo ntibikwiye kuranga urubyiruko".

Urubyiruko kandi rusabwa kuzitwara neza nyuma y’amatora, kuko mu myaka yashize mu mateka y’Igihugu urubyiruko rwakoreshejwe mu bikorwa bibi bishobora guteza umutekano muke mu baturage.

Ku kijyanye n’imbogamizi urubyiruko ruhura nazo, zo kuba hari abantu batisanga muri sisiteme, cyangwa indangamuntu itagaragara muri iryo koranabunga, NEC isobavuga ko abafashe indangamuntu ku nshuro ya kabiri bamaze guhuzwa n’aho bazatorera, naho abanyeshuri bazaba bakiri ku mashuri bazatorera aho bazaba bari hifashishijwe imigereka yamaze gutegurwa kandi izaba itivanze n’abaturage basanzwe.

NEC kandi itangaza ko ibibazo by’ikoranabuhanga bikomeje kugaragara, abashinzwe irangamimirere ku Mirenge bari gufasha abaturage, kandi ko uwagira ikibazo cyo gukoresha terefone yagana ubuyobozi bukamufasha kuko byagaragaye ko kubera ko sisiteme iri gukoresha nk’abantu benshi iri kujya ihura n’ibibazo koko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka