Ndi Umunyarwanda: inkingi y’uburere buboneye mu muryango

Umuryango Nyarwanda ni wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda. Nta muryango, nta gihugu cyabaho! Umuryango ni igicumbi cy’umuco n’uburere bubereye Umunyarwanda.

Prof. Jeannette Bayisenge, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) ni we dukesha iyi nyandiko
Prof. Jeannette Bayisenge, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ni we dukesha iyi nyandiko

Umwana aremerwa kandi akarererwa mu muryango, agatozwa indangagaciro z’umuco Nyarwanda zo gukunda igihugu n’umurimo, ubumwe n’ubupfura nk’ipfundo rikubiyemo imico myiza iranga Umunyarwanda wese (ubunyangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n’umunyakuri).

Hari byinshi byakomye mu nkokora imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, harimo ubukoloni, politiki yakurikiye ubwigenge yaranzwe no guca ibice mu Banyarwanda, byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; yagize ubukana ndengakamere mu gusenya imibanire y’Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’iy’abagize umuryango by’umwihariko.

Inzira ndende yo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda yasabye ko Abanyarwanda twese tubigiramo uruhare, tugaruka ku ndangagaciro z’umuco wacu. Ni uko Igitekerezo-Ngenga cya ‘Ndi Umunyarwanda’ cyavutse kandi giha Umunyarwanda kongera kubaka ihame ry’Ubunyarwanda, ashingiye cyane mu kwibona no kwiyumva nk’Umunyarwanda mbere y’ibindi byose, kubana nta rwicyekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite.

Mu Kinyarwanda, twemera ko “Ntawe utanga icyo adafite”. Ni ngombwa ko abagize umuryango cyane cyane ababyeyi bahuriza hamwe, bakisuzuma, bakaganira ku bikomere no ku mateka yacu n’uburyo adakwiye kuba imbogamizi mu gutanga uburere buboneye ku bana b’u Rwanda.

Uburere buboneye ni uburyo bwo kurera umwana hagamijwe imikurire ye ikwiye no kubasha kumufasha ku myitwarire ye mu buryo bumwubaka kandi bumufitiye akamaro. Imwe mu nzira ikoreshwa kugira ngo ubwo burere bugerweho ni ukurema ubushobozi mu mwana bwo kubasha kuganira no kumvikana n’abandi, kurinda amarangamatima ye, kwigira no kwikemurira ibibazo.

Ubu bushobozi nta handi bwaturuka atari mu muryango uganira, ukosora uwakosheje utamuhutaje kandi wita kuri buri wese bitewe n’imyaka n’ibyo akeneye muri icyo cyiciro arimo.

“Igihe kirageze ngo hashyirweho uburezi bufite uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda wunze ubumwe kandi ufatanya kugira ngo ugere ku mibereho myiza ya buri wese”

Kugira ngo iyi ntumbero tuyigereho, umuryango Nyarwanda urasabwa guhuza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ n’uburere buboneye aho umuryango muto (ababyeyi n’abana) ubasha kuganira ku mateka wisanzuye, ukavugisha ukuri, ugashingira ku muco n’indangagaciro z’Abanyarwanda; ugasoza wemeranyije ku nshingano zo kurerera no gukorera u Rwanda.

Ibi bizafasha abana gusobanukirwa bakiri bato ko n’ubwo abantu bagira ibyo batumvikanaho, cyangwa badahuriyeho bitagomba kubatanya cyane cyane nk’abantu basangiye igihugu, ururimi, umuco n’icyerekezo.

“Umuryango utaganiriye urazima!’’. Nk’ababyeyi dukwiye kwiyegereza abana, tukongera umwanya wo kuganira na bo, aho batorezwaga “Ingengabitekerezo y’ivangura ku ishyiga”, hagasimbuzwa “indangagaciro zubaka ubumwe” maze umuryango ukaba umusemburo nyawo wa “Ndi Umunyarwanda” duhereye iwacu mu rugo.

Igitekerezo-ngenga cya “Ndi Umunyarwanda”, gikwiye kuba ubuzima bw’abagize umuryango bwa buri munsi, kubana neza n’abandi, kubaha isano bafitanye ry’Ubunyarwanda, birinda gukomeretsanya, ahubwo bafashanya mu rugendo rwo gukira ibikomere byasizwe n’amateka dusangiye nk’Abanyarwanda.

Ese hari uwasubiza ibihe inyuma ngo ibyadutanije kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bihinduke inzozi tutabana nazo buri munsi? Ese nk’abakuru babonye ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uwuhe murage twaha abato? Twe tuzi neza ko nta cyiza cy’urwango no kudashyira hamwe! Ese iki gihugu ko ari icyacu twese nk’Abanyarwanda, twirenge turahire ko hari Abanyarwanda bakirushaho abandi uburenganzira, bityo bakaba bakibamo bonyine?

Reka nkabye inzozi! Isano muzi y’Ubunyarwanda izaduhame, gukunda igihugu no kugiteza imbere bibe umurage duha abato maze abakurambere batetse Ijabo, baterwe ishema n’uko u Rwanda rwemye kandi buri Munyarwanda, umuto, umukuru, uri ku butaka bw’u Rwanda n’utuye hanze yarwo… twese turajwe ishinga no guteza imbere igihugu cyacu, twubaka umuryango mwiza, uzira amacakubiri n’urwango !

Twese duterwe ishema no gutoza abato bacu Ubunyarwanda!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umunyarwanda ningobyi nziza ihetse abanyarwanda cyane ko ari nayo sano nziza iduhetse twese nkabanyarwanda bityo rero tuyimakaze twese nkabanyarwanda ,murubyiruko,mubakuru ndetse nabato nabavuka bakurane iyondanga gaciro nziza ya NDI UMUNYARWANDA.

TWUMVIKANE Patrick yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka