‘Ndi Umunyarwanda’ ikwiye gukemura ibibazo byugarije imiryango-GMO

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo (Gender Monitoring Office - GMO), kiratangaza ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ikwiye kujyana no gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu miryango.

Rose Rwabuhihi, Umugenzuzi Mukuru w'uburinganire muri GMO
Rose Rwabuhihi, Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire muri GMO

Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire muri iki kigo ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Rose Rwabuhihi, agaragaza ko ibibazo bishingiye ku makimbirane bigira ingaruka ku burere bw’abana kandi bikagabanya icyizere cyo kurema umuryango mwiza w’ejo hazaza.

Ashingiye ku kuba hari abagabo bakubita abagore cyangwa abagore bakubita abagabo, Rwabuhihi avuga ko abana bakuriye mu muryango uhoramo intambara babikurana bakumva ko ari bwo buzima na bo bazashingiraho imiryango yabo, ibyo bikaba bibangamira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Agira ati “Umwana ukuriye mu muryango abona se akubita nyina, akura azi ko umuryango uyoboreshwa igitu. Icyo gihe uwo mwana azakura ari ko na we abigenza, urumva ko azaba yangiritse n’umuryango w’Umunyarwanda ukahangirikira”.

Rwabuhihi kandi avuga ko abana bakuriye mu miryango itarimo uburinganire n’ubwuzuzanye, usanga abagabo batita ku mirire n’imikurire y’abana hakabaho kugwingira, bityo abana ntibazavemo abantu bazagirira akamaro igihugu, ibyo na byo bikaba bigira ingaruka kuri ‘Ndi Umunyarwanda’.

Agira ati “Uwo mwana ukuze atarya, adafite ubuzima bwiza, aba yarangije kwangirika ntabwo azavamo umugabo cyangwa umugore w’umuyobozi w’ejo hazaza. Icyo gihe ntacyo azungura urungano rwe”.

Rwabuhihi avuga ko nyuma yo kwangirika kw’imiryango usanga inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta itakaza igihe ikemura ibibazo biba byavutse aho guhanga amaso iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

Ibyo Rwabuhihi avuga kandi binagaragazwa n’ Impuzamiryango iharanira iterambere ry’abagore ‘Profemme twese hamwe’ aho yo igaragaza ko ikibazo cy’imyumvire, na Politiki mbi y’imiyoborere ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari yo muzi utuma hakiri imiryango ibanye mu makimbirane.

Umuyobozi wungirije mu Mpuzamiryango ‘Pro-femmes twese hamwe’ Madamu Suzan Ruboneka, avuga ko iyo mibanire ituma hakiri abagabo bihunza ishingano zabo zo gusenyera umugozi umwe n’abo bashakanye mu kubaka ingo zabo n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Impamvu abagore twahagurutse tugaharanira uburenganzira bwacu, ni uko twabonaga Politiki y’igihugu itabwitayeho, byatumye tubasha guhindura amwe mu mategeko yatizaga abagabo umurindi mu gutsikamira abagore harimo n’itegeko ry’izungura, ubu turashima ko umugore ashobora kuzungura umugabo, umukobwa akazungura se”.

Suzan Ruboneka, umuyobozi wungirije mu mpuzamiryango Pro-femme twese hamwe
Suzan Ruboneka, umuyobozi wungirije mu mpuzamiryango Pro-femme twese hamwe

Yungamo ati “Ntabwo wavuga ‘Ndi Umunyarwanda’ igihe umugore agihohoterwa, adahabwa umwanya wo gukora, kandi tuzi ko ari bo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda. Ndi Umunyarwanda rero irangwa no kuba nta muntu uvangurwa, ntawe usumbya undi amahirwe, ntawe uhohoterwa kubera uwo ari we, aho akomoka cyangwa uko ateye”.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC), igaragaza ko hakomeje gahunda zo kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye mu kubaka ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kwihuta.

Ku bufatanye n’izindi nzego n’abatanyabikorwa bo mu miryango itegamiye kuri Leta, ngo hari icyizere cyo gukomeza kwigisha imiryango ibanye nabi kandi hari impinduka zigaragara, kuko nko mu Karere ka Burera, aho umuryango wita ku burenganzira bw’abagabo n’abagore (RWAMREC) ukorera abagabo bagenda bigishwa kandi bakisubiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se koko uyu mudamu arumva "Ndumunyarwanda" ariyo yakemura ibibazo dufite?Ntabwo bishoboka.Nkuko Yesu yasize avuze,UMUTI rukumbi w’ibibazo byo mu isi,ni Ubwami bw’Imana gusa.Nukuvuga ubutegetsi bw’Imana.
Muli Daniel 2,umurongo wa 44,havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi w’ubukene n’ibindi bibazo byose dufite.Kwaheri urupfu n’indwara.Bisome muli Ibyakozwe 21,umurongo wa 4.Niyo mpamvu muli Matayo 6,umurongo wa 33,yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka