Ndego: Abavoma mu kiyaga cya Kibare bahangayikishijwe n’uko amazi asa nabi
Abaturage baturiye ikiyaga cya Kibare cyo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo cy’uko amazi y’icyo kiyaga bari basanzwe bavoma asigaye asa nabi, bagakeka ko biterwa n’isuri imanuka ku misozi ikiroha mu mugezi w’Akagera na wo wakuzura ukisuka muri icyo kiyaga.
Mu gihe ubusanzwe abahanga mu by’ubuzima bavuga ko amazi meza atagira ibara, ay’iki kiyaga cya Kibare yo ajya agusa n’umutuku. Abagituriye bavuga ko mu bihe bisanzwe amazi ya cyo aba ari urubogobogo nk’uko umwe mu basore twasanze avoma amazi ya cyo abivuga.
Agira ati “Aya mazi ntabwo asanzwe asa gutya. Kubera ibi bihe by’imvura hari amazi y’isuri agenda aturuka ku misozi akajya mu mugezi w’Akagera na wo ukazana amazi menshi iki kiyaga kigahindana naho ubundi gihora ari amazi dede, ntitwavuga ko aba ari meza kuko aba adasukuye ariko ubundi aba ari amazi meza”.

Akarere ka Kayonza muri rusange gafite ikibazo cy’uko kataragira amazi meza ahagije, ariko byagera ku murenge wa Ndego bikaba ikibazo gikomeye kuko bo bavoma amazi ya Nayikondo (Amavomo bapomba amazi akabona kuza) kandi nayo akaba ataboneka ahantu hose ku buryo bworoshye muri uwo murenge.
Ibyo ngo bituma bamwe mu bawutuye bikoreshereza amazi y’ibiyaga harimo n’ayo y’ikiyaga cya Kibare kuko ariyo aborohera kuyabona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko icyo kibazo ari kimwe mu bigikomereye akarere, ariko ngo ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga witwa Lake Victoria Water and Sanitation rishobora kuzaba umuti urambye w’iki kibazo, nk’uko umuyobozi w’ako karere Mugabo John abivuga.
Agira ati “Ikibazo cy’amazi kiri mu bice bitandukanye ariko cyane cyane abafite ikibazo ni hano mu mujyi. Muri uyu mujyi dukeneye nibura metero kibe 900 ku munsi kandi ubu tubona nka 450. Ingamba dufite zirambye ni uko dufatanyije n’umushinga witwa Lake Victoria Water and Sanitation, twakoze inyigo yo kuvana amazi ku kiyaga cya Muhazi”.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko amasoko y’uwo mushinga yamaze gutangwa, ubu hakaba hari gahunda yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Gishari. Urwo ruganda ngo ruzajya rwohereza amazi mu bigega bibiri binini bizubakwa i Mukarange iruhande rwa Paruwasi gatorika, bikaba ari byo bizajya bikwirakwiza amazi mu mujyi wa Kayonza no mu nkengero za wo.
Uretse abaturage bo mu murenge wa Ndego bavoma amazi y’ibiyaga, n’abatuye mu mujyi wa Kayonza ntibahwema kwinubira ibura ry’amazi rya hato na hato kuko bamwe mu bafite imiyoboro y’amazi igera mu ngo bavuga ko hari igihe bamara igihe kirenga icyumweru batarabona amazi atonyanga mu bitembo.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko uwo mushinga benshi bahanze amaso uzatangirana n’umwaka wa 2015, ukazatangira utanga metero kibe 1200, ariko uko iminsi ishira ngo zizajya ziyongera kugeza ku 2200.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|