Ndashimira Perezida Kagame wongeye kumpa amahirwe yo gukorera Igihugu - Habumuremyi
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 09 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, harimo umwanzuro wafatiwemo uvuga ko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inararibonye z’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko yari amaze igihe nta nshingano afite nyuma y’uko afunguwe ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yagize ati “Bivuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’amahirwe mwongeye kumpa kugira ngo nkorere Igihugu cyanjye. Nzakorana ubwenge, ubwitange no gukunda Igihugu, mparanira inyungu z’Igihugu."
#Rwanda ,from the bottom of my heart, I thank His Excellency President @PaulKagame for another opportunity given to me to serve my country. I will serve with wisdom,dedication and patriotism for the higher interest of the nation, @UrugwiroVillage @PrimatureRwanda, @rpfinkotanyi
— Habumuremyi P.D (@HabumuremyiP) November 9, 2024
Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Kuva yarekurwa, nta zinzi nshingano yari afite muri Politiki.
Dr. Habumuremyi Pierre Damien yakunze kurangwa no gushimira Perezida Paul Kagame, nyuma y’uko amuhaye imbabazi aho muri 2021 yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo.
Yigeze kwandika kuri Twitter tariki 28 Mata 2022 ubutumwa bugira buti “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa. Ninjya nirahira HE Paul Kagame na RPF-Inkotanyi, abantu bajye babyumva kandi abatabyumva birabareba”.
Arongera ati “Ntacyo mfite namwitura nzakora ibyo akunda: Inyungu z’Igihugu, Kwiyoroshya, Umuturage ku isonga na Ndi Umunyarwanda”.
Perezida Kagame yamuhaye imbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yari yatawe muri yombi tariki 03 Nyakanga 2020, arekurwa nyuma y’uko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.
Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavutse tariki 20 Gashyantare 1961 (afite imyaka 63), akaba akomoka mu cyahoze ari Komini Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri, mu Ntara y’Amajyaruguru, ubu ni mu Karere ka Burera. Yabaye Minisitiri w’Intebe guhera tariki 07 Ukwakira 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014.
Mbere yaho yari yabanje kuba Minisitiri w’uburezi mu gihe cy’amezi atanu, ni ukuvuga kuva muri Gicurasi 2011 kugeza Ukwakira 2011.
Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) tariki 03 Nyakanga 2020, icyo gihe akaba yarayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi abaye umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda (Rwanda Elders Advisory Forum - REAF). Itegeko rishyiraho urwo rwego rivuga ko, ijambo ‘Inararibonye’ risobanura abagabo n’abagore b’inyangamugayo, bafite nibura imyaka mirongo itanu (50) y’amavuko, ubunararibonye n’uburambe mu miyoborere y’Igihugu cyangwa y’izindi nzego.
Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda rurebererwa n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Rufite inshingano yo kugira inama Guverinoma ku bibazo by’Igihugu, ku murongo wa politiki Igihugu kigenderaho ndetse no ku mbogamizi zo mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Urwo rwego rushyikiriza, buri mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa, Ibiro bya Perezida wa Repubulika gahunda na raporo by’ibikorwa byerekeranye n’inshingano zarwo.
Kureba imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri, kanda HANO
Ohereza igitekerezo
|