Ndashima FPR Inkotanyi inkuye ibuzimu ikanshyira ibuntu – Muhawenimana wubakiwe

Muhawenimana Assouma, umugore w’imyaka 40 y’amavuko, akaba ari mu batishoboye utuye mu murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze; avuga ko yari abayeho mu buzima bugoye kuko acumbitse mu nzu akodesha akishyura amafaranga y’u Rwanda 4000 buri kwezi.

Muhawenimana Assouma yashimiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baje kumwubakira
Muhawenimana Assouma yashimiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baje kumwubakira

Uyu mubyeyi w’abana bane wajyaga abona ibibatunga mu buryo bumugoye ni umwe mu baturage batanu batishoboye bo mu Ntara y’Amajyaruguru batangiye kubakirwa inzu babifashijwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi.

Muhawenimana yagize ati: “Nabagaho nabi mu buryo bungoye, kuko ayo mafaranga mbabwira 4000 nayabonaga niyushye akuya; byansabaga guca inshuro nagira amahirwe yo kuronka nkagenda ngeruraho udufaranga ducye ducye nkatubika kugira ngo mbone icyo nishyura inzu. Ntabwo natinya kubabwira ko nari mu nzira zo kurwaza bwaki”.

Inzu uyu mubyeyi ari kubakirwa igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro; hanze hakaba ubwiherero n’igikoni. Ubwo yaganiraga na Kigali Today ibinezaneza byari byinshi.

Yagize ati: “Numvise bambwira ko bagiye kunyubakira, nanjye ndababaza nti kunyubakira? Ndababwira nti reka, mwimbeshya, nanjye nabona inzu? Kuva muri 2001 ndi kubunga ku gasozi ntagira iyo mba none koko byashoboka? Bwagiye gucya bahazindukiye mbona inzu batangiye kuyizamura, none ndebera aho bayigejeje, numvaga bitashoboka”.

Iyi nzu Muhawenimana ari kubakirwa igeze hejuru y’amadirishya, ibyishimo yari afite byamuteye kwifuza guhita ayijyamo itaruzura. Yagize ati: “ndumva nahita nyisimbukiramo nkayibamo uko imeze. Ndashima FPR Inkotanyi inkuye ibuzimu ikanshyira ibuntu”.

Abaturanye na Muhawenimana Assouma ngo bamuzi ari umugore wari ubayeho mu buzima bugoye kuko kubona ikimutunga n’abana be byajyaga bimubera ingorabahizi. Ngo bakaba bafite amashyushyu yo kuzamubona yatangiye gutaha mu nzu ye vuba cyane bidatinze. Ni ibintu bemeza ko bizamufasha kuzigama ayo yakodeshaga, ajye ayifashisha mu kugura isabuni.

Umwe muri bo yagize ati: “Yari umuntu utishoboye atagira epfo na ruguru, nta mugabo afite, urumva ko ibintu byose ari we wabyifashaga, kuba abonye iyi nzu, imiruho yari afite iragabanutse, ndakurahiye ni vuba cyane agasezerera ubukene”.

Uretse ibikorwa byo kubakira abatishoboye bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bizibandwaho, hazatunganywa imirima y’igikoni, imiryango ishishikarizwe kurwanya imirire mibi, hakorwe ubukangurambaga ku kwimakaza isuku no gushishikariza abana b’abakobwa kwirinda guterwa inda imburagiye, kurwanya ihohoterwa n’ibindi. Ni muri gahunda y’ukwezi kw’umuryango yateguwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi ifatanyije n’inama y’igihugu y’Abagore mu Intara y’Amajyaruguru.

Nyiransengimana Eugenie uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze yasobanuriye Kigali Today ko iki gikorwa cyateguwe n’abagore kugira ngo umuryango nyarwanda ugire iterambere rishinze imizi.

Yagize ati: “Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi turifuza kwimakaza umuryango utarimo imirire mibi, amakimbirane cyangwa umwanda; ibyo dushaka kubisezerera mu baturage bacu. Kugira ngo twese hamwe nk’abitsamuye dusenyere umugozi umwe tubungabunge ibimaze kugerwaho ari nako duhanga ibindi Bizana ituze mu miryango yacu”.

Ukwezi kw’umuryango kwatangijwe ku wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri kuzasozwa tariki ya 21 Ukwakira 2019. BKwitezwe kuzasozwa hari aho Abaturage bo muri iyi ntara bageze biteza imbere, ari nako abandi barushaho guhindura imyumvire dore ko bimaze kugaragara ko hari abugarijwe n’ubukene cyangwa ibindi bibazo bo mu Intara y’Amajyaruguru babitewe no kudasobanukirwa uko bakwitwara n’icyo bakora, kugira ngo babashe guhindura imyumvire ituma babasha kubaka imiryango itekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka