Ndabashimira bana b’ u Rwanda mwabohoye urwa Gasabo
Mu burere nabonye nkiri muto, nigishijwe no gushimira uwangiriye neza. Nibaza ko ari umuco wacu urimo ukendera nitutawuhagurukira. Nimunyemerere rero nshimire Inkotanyi ineza yandutiye byose muri 1994 kuko hashize imyaka 25, izina ryanjye ritanditse ku Rwibutso.
FPR mwebwe Nkotanyi z’icyo gihe, ndabashimira byimazeyo. Nari mfite ivuriro ryitwaga « Mpore » natangiye muri 1992 ku Cyivugiza. Nabwiraga Mpore abo twari dusangiye amateka, nyamara ntibagiwe n’abandi.
Umurwayi wese wahansanze yatashye yorohewe kubera ubumuntu yahasanze. Umubyeyi yarahabyariraga, igikoma cya mbere kikava iwanjye. Ariko 94 igeze bose barabyibagirwa, iyo FPR itabaho nanjye mba naribagiranye.
Mpigwa bukware n’abo nashubije ubuzima, uwansekeraga arampunga, uwansangaga ngo muvure arampiga ngo anyambure ubuzima, Jye yibagirwa aho namukuye ati ‘ntaramubona sinaruhuka’ Ati ‘Iyo Nyenzi Yolanda tutayibonye Inyenzi ntitwabamara.’
Ariko ntibatumaze nubwo hasigaye ngerere, kuko Inkotanyi zagobotse. Bangize umupfakazi narabavuye, bangira icyo bo bise incike mbaha urubyaro. Sinari Imana ngo ndarema impinja nyamara bo biciyemo impinja mu babyeyi. Kandi gupfa uboshye atari ikintu umubyeyi aba asaba kubohoka. Inzirakarengane bahitanye, zaringinze biratinda ahubwo uvuze bakamukwena. Ariko abicanyi uwababaza icyo impinja mwazihoye mwabibonera igisubizo?
Nkotanyi mwabonye byinshi bibi, nyamara mwari urubyiruko. Bamwe mwasanze iwanyu ari umuyonga, musiga imiryango mirisanga. Babagize urwitwazo ngo inyangarwanda zararuteye, nyamara murubohora.
Nkotanyi ko mwabonye byinshi, ndetse hari na bamwe muri twe mwarushije, bamwe muri twe bakavurwa ihungabana, mwe harya ni nde waribavuye ? Mwebwe se ntimwari urubyiruko? Ibyo ntawabitekereje, mwarumiwe murarekerera.
Na ya ntore izirusha intambwe, umugaba wanyu yo kabyara, sinzi icyo namubwira. Burya hari amagambo abura uko avugwa, nyamara umutima ubitse byinshi, ugahitamo kwicecekera, bagakeka ko udatekereza, kuko ntacyo umunwa wasohoye.
Nkotanyi z’amarere, uwavuga ubumuntu bwanyu muri biriya bihe bya Jenoside, uretse kubashimira ko mwabohoye igihugu, ibindi sinabibonera amagambo.
Jye mbashimira iminsi mwanyongereye ngo mbeho, umwanzi akabona ko bishoboka. Umutima muntu mwanyeretse, n’abampigaga wabagezeho, ariko se bamwe ubu barabizi?
Iyo mubona n’uyu munsi bamwe bagifite ipfunwe ryo kutarangiza akazi bari biyemeje nyamara ntawe mwibagiwe kwereka umutima muntu ndetse kugeza n’uyu munsi kubona bakoresha imbaga nyarwanda, ikibagirwa igihango, ikibagirwa ko tuva inda imwe? Nimukomeze urukundo mwerekanye, mukomeze ubutwari bwabaranze, Imana ihoze urwa Gasabo.
Rubyiruko namwe mutabibonye, nimumenye kandi musigasire amateka yanyu, ubashyiramo urwango mumugendere kure, kuko ugendana urwango muri we byanga bikunda ni we rugaruka, akazasamwa n’igihango, kuko urwango rumunga umutima.
Iyo ubyutse ukagenda uhekenya amenyo wibuke ko ari ayawe atari ay’uwo wanga. Mugere ikirenge mu cya bakuru banyu, namwe mube Inkotanyi mu butwari no mu rukundo.
Gukotana si ukurwana, kuba inkotanyi ni mu mutwe wawe, ukanga umugayo n’ubutindi, ukanga icyagusubiza inyuma, kandi kuba inkotanyi nyayo ni ukugira umutima muntu ukagirira neza umwanzi wawe, ukamwereka inzira y’ubumuntu, kuko ntabwo aba acyifitemo.
Dore mubayeho neza mu gihugu cyiza, nimusigasire amahoro mutayasinda. Muve mu biyobyabwenge mutere imbere kuko utatera imbere wayobye ubwenge.
Mukundane mukunda igihugu nk’umubyeyi wabibarutse, mureke icyatuma mudatera imbere. Mukotanire kuva mu bujiji, mukotanire kuva mu bukene, mukotanire kwiha agaciro, mukotanire gukomeza igihugu, mugiheshe icyubahiro kitagira umupaka.
Iki gihugu muzabyariramo mukuzukuruza, mukagira ubuvivi n’ubuvivure, muzarage abana ibitabananiye, mubarage ibisubizo aho gusiga ibibazo, musige umugisha aho gusiga umuvumo, musige izina aho gusiga umugani.
Abarokotse bagenzi banjye, bavandimwe dusangiye aka agahinda, nimwirinde ubaca intege. Nimwirinde ugoreka amateka, ngo iyo inkotanyi zidatera ntitwari gushira, nk’aho ubwicanyi bwasimburanye mu Rwagasabo, inkotanyi zari zihari. Ntitwiyibagize ko abenshi muri bo bari bataranavuka
Ngo iyo zidahanura indege, nyamara ntitwiyibagize, ese ko nta wari ukirota kunyura i Kanombe, izo nkotanyi zanyuze he? Twigwa mu mutego w’abatindi bavuga ko abacu bazize amakosa yacu. Agashinyaguro ntaho karajya, ahubwo tujye dushishoza, kandi ntitwirengagize amateka kuko ibyabaye byageragejwe kuva kera. Ntitukirengagize ukuri tukuzi, intimba ntizadutere kuba intati.
Nkotanyi bana b’u Rwatubyaye,
Muragaseka buri gitondo
Murakabyara mwororoke, inkotanyi zibe twese
Murage ubutwari abo rwibarutse
Muragahorana amahoro n’amahirwe,
Muragahorana amata ku ruhimbi
Mwatumye Gihanga asekera u Rwanda
Ikiguzi mwatanze ntawe utakibonye
Abana benshi batabaye ntibatabaruke
Ikiguzi nk’icyo cyahwana n’iki?
Ndabibuka Nkotanyi z’amarere
Murwana muhetse impinja
Ndabibuka Nkotanyi z’amarere
Mwikoreye abo mwarokoye
Ndabibuka nkotanyi z’amarere
Mudatoranya abo muvura
Nidukomeze urugamba rwo kutubohora
Igihe mugihari amahanga aradusanga
Igihe mugihari turatera imbere
Igihe mugihari Umutekano ni wose
Igihe mugihari ubukene burahunga
Igihe mugihari ntiduhungabana
Igihe mugihari dukingiwe n’ingabo.
Nimukomeze mutubohore ibikituboshye
Ubukene n’ubujiji biratugose, mutubohore no mu myumvire birakenewe
Mukomeze mutubohore ubukene n’urwango byadusabitse
Mutubohore Abanyarwanda umutima wanga twambarire gukunda,
Dukunde urwatubyaye mugongo mugari uhetse twese
Tuzagire umunsi mwiza wo kwibohora
Yolanda MUKAGASANA
Inkuru zijyanye na: kwibohora25
- MIFOTRA itangaje umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa gatanu
- Abanyarwanda twese twari tuboshye - Yolanda Mukagasana
- Kigali: Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora byari bibereye ijisho (Amafoto + Video)
- Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byabaye intandaro y’urugamba rwo kwibohora
- Kwibohora k’u Rwanda mu maso y’umunyabugeni
- Kwibohora25: Kigali Arena n’ ikibuga cya Cricket ku isonga mu bikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro
- Kwibohora25: Ibikorwa by’Ingabo byatumye Leta izigama arenga miliyari 12
- Ibitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ bihura na gahunda yo Kwibohora 25- Bonhomme
- Perezida Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko hari ibice by’isi byaremewe gukena
- Kwibohora25: Perezida Kagame yatashye umudugudu wa Karama wuzuye utwaye miliyari 8Frw
- Col. Rugazora yasobanuriye urubyiruko ubutumwa bw’igitabo Perezida Kagame yasohoye
- Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25
- Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Video)
- Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora - Perezida Kagame
- #Kwibohora25 : Inzu ibitse amateka menshi y’urugamba mu isura nshya
- Ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo kuvura abaturage mu Rwanda ku buntu
- Gasabo: Kwibohora mu miturire n’uburezi birarangirana na 2019/2020
- Nyagatare: Uko Ishimwe watangiye kunywa urumogi yiga amashuri abanza, yatangiye ubuhinzi bw’umwuga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|