Natorotse umuryango wanjye mpunga ingengabitekerezo ya Data – Ubuhamya
Iraguha Jean Nepomscene ni Umugabo w’imyaka 26 atuye mu kagari ka Kabariza Umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo avuga ko mu mwaka wa 2006 yafashe icyemezo ava mu muryango we ahunga Se kuko yamushyiragamo ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.
Iraguha avuga ko yakuze abana na nyina gusa ageze mu gihe cy’imyaka 8 abaza nyina aho Se aba amubwira ko afunze.
Ati “Ariko n’abaturanyi bajyaga bambwira ko Papa afungiye icyaha cya Jenoside nyuma naje kumenya aho se ari aramubona ndetse afite imyaka 10 aza kubana nase kuko yari yararekuwe".
Iraguha avuga ko mu mwaka wa 2006 Se yaje kurekurwa ajya mu rugo atangira kumubuza gusabana n’abana b’Abatutsi ndetse n’imiryangp yabo ngo kuko bamufungishije.
Ntabwo yigeze yumva inama za Se kuko yumvaga amutoza kwanga abantu bakuranye bakinana ndetse banaturanye.
Ati “ Narabirebye mbona ntituzashobokana na papa kubera ko ntagenderaga ku ngengabitekerezo ye yo kwanga Abatutsi mpitamo kuva mu rugo njya kwibera hanze y’umuryango wanjye”.
Ndori Viateur Se wa Iraguha Jean Nepomscene avuga ko yumvaga atifuza ko umwana we asabana n’Abatutsi kuko yari yarafunzwe.
Ati “Namugaragarije ko imyaka nafunzwe naziraga ubusa ariko siko byari biri kuko nakoze igihano nahawe ndataha njya mu rugo nkumva nkifite uburakari ndetse nkumva ntavugisha Abatutsi kuko nari ngifite uburakari bwinshi nkumva ngomba gutoza abankomokaho urwo rwango nari nifitemo”.
Kugira ngo Iraguha abashe kongera kugirana umubano mwiza na Se Ndori Viateur byaturutse ku muryango Hope and Peace wabigishije kubana neza.
Ati “ Umuryango Hope and Peace bakomeje kuduha inyigisho zitandukanye batubwira ko tugomba kubana neza Papa arabyumva aza kureka ingengbitekerezo dutangira kumvikana”.
Iraguha avuga ko agiye gushinga urugo yashakanye n’umukobwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi babanye neza ndetse n’ababyeyi be nta kibazo bafite barabasura bakagenderanirana ndetse banabyara bakabahemba.
Ndori Viateur avuga ko urwangano ari ikintu kibi akagira abantu bakuru kwirinda kubiba amacakubiri mu bana bakiri bato cyane cyane ko nabo iyo bakuze babasha kumenya amateka yaranze ababyeyi babo bikaba byatuma bakura batumvikana.
Reba ibindi muri iyi videwo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|