Natangajwe no guhunguka ubuyobozi ntibunsabe indangamuntu - Senateri Mureshyankwano

Senateri Mureshyankwano Marie Rose avuga ko yatangajwe no guhunguka ava mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagera mu Rwanda ntibamusabe indangamuntu ndetse agasanga mu byangombwa biranga Abanyarwanda nta bwoko burimo.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose
Senateri Mureshyankwano Marie Rose

Yabitangaje mu nama mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uwo muryango y’imyaka 35, avuga ko umuryango RPF Inkotanyi ufite ubudasa utandukaniyeho n’andi mashyaka kuko yabashije kubanisha Abanyarwanda bose mu mahoro.

Ati “Nyuma y’uko FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igakora ibikorwa bitandukanye birimo no kongera kubanisha Abanyarwanda harimo no gucyura impunzi zahunze muri 1994, twari dufite ubwoba ko niduhunguka tukagera mu Rwanda bazadusaba indangamuntu, ntangazwa no kubona nta muntu unsabye indangamuntu ndetse dusanga ubuyobozi bwarakuye ubwoko mu ndangamuntu”.

Senateri Mureshyankwano avuga ko icyabateraga ubwoba ari uko mu gihe cya Jenoside wasangaga Abatutsi bicwaga babanje kureba ubwoko bwabo mu ndangamuntu, akumva ko na bo nibahunguka bazicwa bazira ko ari Abahutu.

Ati “Twaratangaye tugeze hano mu Rwanda dusanga nta munyarwanda ufite indangamuntu yanditsemo ubwoko, ndetse twasanze ibyo twakekaga ko Leta ishobora kutugirira nabi atari byo kuko ubu turashima ko yatuzanye mu gihugu cyacu tukaba dutanga umusanzu uko bikwiye”.

Hon. Mureshyankwano avuga ko ibyo byose babiterwaga n’ingengabitekerezo yari yarabacengeyemo ku butegetsi bw’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana bwo kurebera amoko mu ndangamuntu.

Hon. Mureshyankwano yakomeje avuga ko aho bari mu mashyamba ya Congo bumvaga Inkotanyi ari Abatutsi kandi ko nyuma yo gufata Igihugu bazahorera bene wabo bishwe mu gihe cya Jenoside ariko guhora ntikwabayeho ndetse ntabwo bigeze bikubira ngo bibe ibyabo bonyine nk’uko babitekerezaga.

Ati “Ariko turashima kuba RPF itaravanguye Abanyarwanda ikanemerera imitwe ya Politiki kujya mu buyobozi bw’iki gihugu ndetse natwe twese twari twarahunze bakadushyira mu buyobozi bw’iki gihugu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka