Naraye manitse ku mapingu, nyararana ku maguru iminsi umunani - Ubuhamya bw’uwari ufungiye muri Uganda

Umunyarwanda wari ufungiye mu gihugu cya Uganda utashatse ko amazina ye n’isura ye bigaragara mu itangazamakuru kubera umutekano w’umuryango we, avuga ko yaraye amanitse ku mapingu, ayararana ku maguru iminsi umunani, akaba asize Uganda umutungo wa Miliyari eshatu n’igice z’Amashilingi ya Uganda.

Ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko, yavukiye mu gihugu cya Uganda ndetse n’ababyeyi be ni ho batuye, bafite ubwenegihugu bwa Uganda. Icyakora mu 1994, yatahukanye n’abandi Banyarwanda bari impunzi muri Uganda.

Yabaye mu Rwanda kugera muri 2012, ubwo yasubiraga mu Uganda aho ababyeyi be bagituye ndetse afata n’inshingano yo kurera barumuna be no gufasha ababyeyi be.

Yafashwe ku wa 25 Werurwe 2021 ari mu kazi mu ruganda rwe, ashinjwa gukoresha Abanyarwanda benshi.

Ati “Umuhungu yaraje nari nsanzwe muzi akazi akora kuko twarasangiraga, ambwira ko shebuja anshaka turagenda. Yambajije abakozi nkoresha, mubwira ko bose ari abagande ndetse abavuga Ikinyarwanda ari bacye kandi na bo ari abagande”.

Avuga ko nyuma ngo bamubwiye ko ari umusirikare w’u Rwanda afite ipeti rya Major ndetse atunze imbunda, abahakanira ko atigeze yifuza kujya mu gisirikare na rimwe.

Yongeraho ko bigeze mu masaha y’ijoro yajyanywe i Kampala ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya mu kigo cya gisirikare.

Akihagera ngo yazamuwe mu nzu zo hejuru, bamwambika amapingu bamuzirika hejuru amaguru anagana hasi kuri ferabeto.

Agira ati “Babanje kunzirika kuri ‘escalier’ nyuma amapingu bayazirika ahantu hejuru ku buryo guhera saa cyenda z’ijoro nari manitse amaguru afashe kuri ferabeto ariko ndi mu kirere bankuraho saa mbiri z’igitondo, njya kubazwa nambitswe ingofero mu maso mbazwa n’abantu batanu ntabona”.

Avuga ko mu ibazwa rye yakubiswe cyane kugira ngo yemera ibyaha ashinjwa byo kuba umusirikare w’u Rwanda.

Amapingu ngo yayamazeho iminsi umunani ku buryo yashakaga kuryama bakayakura ku maboko bakayashyira ku maguru.

Agira ati “Urujegeri (amapingu) narumazeho iminsi umunani, icyo gihe bankuye hejuru banshyira kuri esikariye, najyaga kuryama bagakura amapingu ku maboko bakayashyira ku maguru bakazirika kuri ferabeto, nkaryama kuri esikariye”.

Nyuma y’iminsi icyenda ngo ni bwo yatwawe muri gereza iri munsi y’inzu ahari abandi bafungwa, ngo yabayeho akubitwa hafi buri munsi.

Ati “Imibereho yaho ni mibi cyane kuko igihe bashakiye baraza bakagutwara bakajya gukubita, cyane iyo uhakana. Jye hari umusirikare wari waranyibiyeho ibanga ngo arabizi ndarengana ariko nze kwemera ibyo banshinja kugira ngo ntakubitwa cyane”.

Avuga ko yemeye kuba intasi y’u Rwanda kugira ngo adakomeza gukubitwa cyane ariko na none bamubajije ibyo yakoraga arabiyoberwa arongera arakubitwa yicuza impamvu yemeye.

Asabira abasigaye muri CMI kuko ngo bamerewe nabi cyane kubera inkoni.

Ati “Twe ubona ni abemeye ibyaha dushinjwa ariko abataremeye bamerewe nabi kandi bo ntibarekurwa ngo baze keretse babanje gukira. Ahubwo ndabasabira ku mana kuko ubuzima bwabo bumerewe nabi”.

Avuye mu gihugu cya Uganda yarafashe inguzanyo ya Banki ingana na Miliyari 2.9 ndetse n’umutungo we uri mu bikorwa yakoraga ungana na Miliyari 1.5 z’amashilingi ya Uganda.

ICyakora ngo ntahangayikishijwe n’imitungo asize ahubwo ahangayikishijwe n’abana be bane ndetse n’umugore we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka