Narahungabanye ndetse nshaka no kwiyahura: Ubuhamya bw’umwana wasambanyijwe

Umukobwa twahaye izina Uwimana Beatrice yatewe inda ku myaka 13 y’amavuko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza (P.5), ababyeyi baramwirukana abona umugiraneza umwitaho badahuje isano ndetse udaturanye n’iwabo babana imyaka ibiri yose.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko we na bagenzi be biganaga batatu bagiye gusura bagenzi babo bigana barasabana nyuma ntiyamenye ibyakurikiyeho kuko ngo yaje kongera kumenya ubwenge yisanga yasambanyijwe n’umusore wo mu rugo bari bagiyemo.

Ati “Twagiye gusura bagenzi bacu twiganaga, turasabana, turya ndetse turanywa ariko soda bampaye ishobora kuba yari irimo ibisinziriza nongeye kumenya ubwenge mbona nasambanyijwe mbajije bagenzi banjye bambwira ko uwabinkoreye mpita ntanga amakuru arafatwa ubu yakatiwe imyaka 25.”

Avuga ko yahuye n’ibibazo byinshi kuko amaze no kubyara umwana, umuryango wabo wamwanze kubera ko yari yafungishije uwamuhohoteye.

Avuga ko yahuye n’ihungabana rikomeye ndetse ashaka no kwiyahura ariko umuryango wamwakiriye ukomeza kumuganiriza agera aho yiyakira.

Yagize ati “Narahungabanye ndetse nshaka no kwiyahura kuko gutwara inda uri umwana biragoye n’ababyeyi bakakujugunya. Maze kubyara umwana imiryango y’uwanteye inda baramwanze kuko nafungishije umuhungu wabo, umwana nkamwitaho jyenyine yanarwara simbimenye ndetse no kumenya ibyo akeneye ngo akure neza sinari mbizi kuko nanjye nari nkiri umwana.”

Undi mwana twahaye izina rihimbano Kayitesi Liliose, yasambanyijwe afite imyaka 13 y’amavuko yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P.5).

Avuga ko yahohotewe n’abahungu biganaga bamutegeye nzira ava kwitoza indirimbo ku rusengero bamusambanya ari batatu ariko abasha kumenyamo umwe gusa nawe wahise atoroka.

Uyu nawe ababyeyi be baramwirukanye ajya kuba kwa nyirasenge ari naho akiba ndetse n’umwana we.

Ati “Hari ku mugoroba mva kurepeta inzira yanyuraga ahantu mu gashyamba mpasanga abahungu ntabashije kumenya uretse umwe twiganaga barampohotera uko ari batatu. Uwo namenye yahise atoroka, nabaye mu rugo banyita icyo, igihe kiragera baranyirukana njya kwa masenge aba ariwe unyitaho n’ubu niho nkiba n’umwana.”

Aba bakobwa bombi, ubu bamaze kwiyakira ndetse baraniga ku buryo hari uwatangiye gukorera amafaranga undi akaba yiga amashuri asanzwe.
Uwimana Beatrice, yaje guhura n’Umuryango utari uwa Leta, Empower Rwanda, wongera kumuhuza n’ababyeyi be baramwakira n’umwana we.

Nyuma yaje kwigishwa imyuga mu gihe kingana n’umwaka umwe, ubu afite imashini idoda imyambaro ku buryo abona icyo akeneye cyose.

Agira ati “Naje guhura na Empower, impuza n’umuryango wanjye uranyakira, ubu ndi umukobwa wirirwa ku cyarahani ndoda kuva mu gitondo bikagera ku mugoroba mfite 10,000, mu rugo barangaburira n’umwana wanjye ariko nishyurira umwana ishuri akambara nanjye nkambara.”

Mugunga Augustin umwe mu babyeyi avuga ko impamvu zituma abana basambanywa harimo ababyeyi guteshuka abana bakisanga mu kunywa inzoga no kutagira imirimo ibahuza ndetse n’ubukene.

Yagize ati “Ababyeyi twarateshutse, nta mwana ugishyirwaho igitsure bigatuma yisanga mu nzoga n’ibindi bishuko aho kuba mu ngo bakora imirimo ariko nanone ubukene bw’imiryango butuma abana bemera gushukwa kugira ngo babone ibyo babuze iwabo.”

Kayitesi Liliose we, akimara guhura na Empower Rwanda, yifuje gusubira mu ishuri ubu akaba ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye akaba yiga acumbikirwa mu Kigo.

Avuga ko ibyamubayeho yamaze kubirenga ahubwo areba imbere n’ubwo yadindiye ngo intego ze aracyazihagazeho.

Ati “Ubu ndiga umwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye, umuyobozi w’Ikigo buri cyumweru ampa uruhushya nkajya gusura umwana kuko masenge umurera atuye hafi n’aho niga. Intego nahoranye ntarahura n’ibibazo ndacyazifite ngomba kuzaba umuntu ukomeye sinacitse intege.”

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’abakobwa n’abagore, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko ikibazo cy’abana basambanywa bagaterwa inda gihangayikishije mu Ntara y’Iburasirazuba ahanini kikaba gishingiye ku kuba ababyeyi barateshutse ku nshingano zo kurera.

Avuga ko icyo bafasha harimo guhugura ababyeyi gusubira ku nshingano zo kurera aho bamaze kugira amatsinda y’abagabo n’abagore hirya no hino mu Midugudu bashinzwe kwigisha abandi babyeyi gusubira ku nshingano zo kurera, kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, kugira ingo zizira amakimbirane n’ibindi.

By’umwihariko ngo banigisha aba bana basambanyijwe bagaterwa inda ubuzima bw’imyororokere kuko baba batabizi kugira ngo nabo babigeze kuri bagenzi babo ndetse no ku ihohoterwa uko rikorwa n’uko ryakwirindwa ariko bakanabafasha kubona ubutabera no gushakira abana ba se binyuze mu kubafata ibipimo ndangasano.

Ikindi ariko ngo ni ukubasubiza mu mashuri kugira ngo badakomeza guhohoterwa no kugera ku ndoto zabo.

Ati “Uko uyu mwana akomeza kuba hanze aha ashobora gukomeza guhohoterwa, tubasubiza mu mashuri tubashakira ibikoresho ariko hari n’abo twigishije imyuga hano I Gatsibo 150, ibi byose ni ukugira ngo bashobore kugera ku ndoto zabo. Ubu twashyizeho n’irerero ry’abana babo kugira ngo batandagara mu gihe ba nyina baba bagiye ku ishuri.”

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, mu Karere ka Gatsibo, abana b’abakobwa bibukijwe amahirwe bafite arimo kubahiriza uburenganzira bwe hanakumirwa ibyabangamira ubwo burenganzira cyangwa amahirwe yatuma aba umugore utanga umusaruro ku Gihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko ubu batangiye ubukangurambaga butangiriye ku Mudugudu hagamijwe kugaragariza ababyeyi ibyago umwana w’umukobwa ahura nabyo mugihe ahohotewe harimo indwara ndetse n’inda kandi byose bikaba byica ubuzima bwe.
Asaba ababyeyi kujya batanga amakuru mu gihe abana babo bahohotewe kugira ngo barindwe ingaruka ariko nanone bakirinda kwirukana abana bamaze guhohoterwa kuko uruhare runini mu byamukorewe ari urwabo.

Umwaka ushize mu Karere ka Gatsibo habaruwe abana basambanyijwe bagaterwa inda 1308 bari hagati y’imyaka 14 na 19, mu gihe kuva mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka kugeza ubu hamaze kumenyekana 98.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni akumiro koko!

iganze yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka