Nanze kubika igikombe mu biro ntakiberetse kandi ari icyanyu - Meya wa Rulindo

Nyuma y’uko Akarere ka Rulindo kabaye aka gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022, Umuyobozi w’ako karere, Mukanyirigira Judith, yazengurutse imirenge 17 ikagize, ashimira abaturage anabashyikiriza igikombe cy’ishimwe bahawe, kuko ngo ari icyabo.

Abaturage mu ngeri zinyuranye bari babukereye
Abaturage mu ngeri zinyuranye bari babukereye

Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki 02 Werurwe 2023, aho yari aherekejwe n’abamwungirije bazenguruka iyo mirenge, aho yanyuzagamo akajya inyuma mu modoka ngo abashe gusabana n’abaturage be.

Aho uwo muyobozi ushimwa n’abaturage nyuma y’umwaka umwe amaze ayobora ako karere, akaba ahise akageza ku mwanya wa gatatu, aho yageraga hose ku mihanda no mu mirenge yasangaga abaturage bamwiteguye, babyina bavuza ingoma bamuha amashyi n’impundu, abiganjemo urubyiruko bo bati “Igikombe turagikwiriye, turagikwiriye”.

Mu butumwa bwe, yagiraga ati “Ni mu ntize amashyi mbashimire ku bw’iki gikombe cyanyu mbazaniye. Nk’uko byanyuze mu itangazamakuru, mwabonye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yageneye Abadahigwa bo mu Karere ka Rulindo igihembo cy’ishimwe, aho mwakoze neza, nacyakiriye mu izina ryanyu”.

Igikombe cyageze mu mirenge yose
Igikombe cyageze mu mirenge yose

Arongera ati “Nanze kugeza iki gikombe mu biro aho kigomba kubikwa ntakiberetse, ni babahe igikombe, mugikoreho mucyishimire kuko ni icyanyu. Twishimire ibyo twagezeho ariko urugendo ni rurerure, ndagaruka vuba mbasure dufate izindi ngamba, imihigo irakomeje”.

Meya Mukanyirigira yabwiye Kigali Today ko gushyikiriza abaturage icyo gikombe, ari uburyo bwo kubibutsa uruhare bagize mu kwesa imihigo, ukaba n’umwanya wo kubabwira ku mihigo itaha.

Uwo muyobozi yavuze uburyo yishimiye kumva ko akarere ayoboye kaje ku mwanya wa gatatu, ati “Narishimye, byarantunguye gusa nari nzi ko nakoze. Inzego z’ibanze nzimazemo igihe, imihigo nibyo nari nsanzwe nkoramo, numvaga narakoresheje imbaraga zanjye zishoboka zose n’ubwenge mfite, kugira ngo tugere aho twifuza. Ubu njye n’abaturage tugiye gukenyera dukomeze imihigo irakomeje”.

Igikombe cy'umwanya wa gatatu Akarere ka Rulindo kahawe mu mihigo
Igikombe cy’umwanya wa gatatu Akarere ka Rulindo kahawe mu mihigo

Mu ngamba z’imihigo itaha, Meya Mukanyirigira yavuze ko hakiri byinshi byo gukora, yemeza ko bagiye gukora cyane kugira ngo ubutaha bafate umwanya wa mbere.

Ati “Ibi twabigezeho kubera ubufatanye, umuntu wese afite icyo asabwa, umuturage afite icyo asabwa, urugo rufite icyo rusabwa, abayobozi bafite icyo basabwa. Icyo mbizeza ni uko umwaka utaha tugomba kuba aba mbere, uyu mwanya wa gatatu ni urugero rw’ibishoboka, abaturage banjye ndabizeye tuzaba aba mbere kandi nanjye umuyobozi ndabizeza ko umwaka utaha tugomba kuba aba mbere”.

Abaturage bishimiye umwanya bagize, bashimiye umuyobozi wabo wabasuye abereka igikombe batsindiye, bamwizeza ubufasha bwabo kugira ngo barusheho kwesa imihigo itaha.

Habarurema ati “Ubwo Minisitiri w’Intebe yari atangiye kuvuga imyanya y’uturere, nari kuri televisiyo mfatwa n’ubwoba ntegereje kumva ko atanziza inyuguti ya ‛R’, ageze ku wa gatatu numva avuze Rulindo, ibyishimo birandenga bamwe dutangira kwandikira Meya wacu Message. Mu mihigo y’uyu mwaka uturere tubiri twaje imbere turye turi menge, igihe tugifite Meya wacu Judith imihigo tuzayesa nta kabuza kuko akunda abaturage”.

Abaturage bishimye icyo gikombe
Abaturage bishimye icyo gikombe

Habiyambere Félicien ati “Igikombe turacyishimiye cyane, ariko noneho bibaye akarusho kuba Meya adusanze mu mirenge akakidushyikiriza, biduhaye imbaraga twumva ko twakoze, tugiye kurushaho”.

Minani Félicien na we ati “Kuba aba gatatu byaradushimishije binaduha imbaraga, ubutaha tugomba kuba aba mbere. Ibanga twakoresheje ni uko ubuyobozi butwegera natwe abaturage tukumvira abayobozi bacu, ibyo tugiye gukora tukabyumvikanaho ubundi tukabishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse”.

Mu miyoborere ya Meya Mukanyirigira, abenshi mu bo bakorana bamushimira gukunda abaturage, akaba aribo yubakiraho umusingi w’iterambere ry’akarere.

Meya Mukanyirigira aganira n'abaturage
Meya Mukanyirigira aganira n’abaturage

Umwe mu bakozi b’akarere, yabwiye Kigali Today igikorwa cyabatangaje Meya Mukanyirigira yakoze ubwo yamaraga gutorwa, aho yazengurutse imirenge yose umunsi umwe ashimira abaturage bamutoye.

Yagize ati “Ubwo yatubwiraga ko agiye gufata umunsi akabanza kuzenguruka imirenge 17 igize Akarere ka Rulindo, mbere yo kwinjira mu biro atangira akazi, twamubwiye ko bidashoboka, aravuga ati mureke ngerageze, yazengurutse iyo mirenge ahura n’abaturage birangira ageze ku ntego ye asura abaturage bose mu munsi umwe”.

Imihigo y’Akarere ka Rulindo y’umwaka ushize wa 2021-2022 yari 97, mu gihe iyo akarere kahize muri 2022-2023 ari 90 aho izatwara asaga 5,420,000,000Frw

Byari ibyishimo hirya no hino mu mirenge
Byari ibyishimo hirya no hino mu mirenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka