Nakuze Mama ankundisha Abanyarwanda bituma mbashakamo - Umugore ukomoka muri RDC

Umugore w’imyaka 40 witwa Mwaka Marthe wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko afite ibyishimo bidasanzwe yatewe no kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’imyaka ikabakaba 20 ashakanye n’umugabo w’Umunyarwanda.

Mwaka Marthe (urimo kurahira) yishimiye guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda
Mwaka Marthe (urimo kurahira) yishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Uwo mubyeyi w’abana batandatu (abahungu 5 n’umukobwa umwe) utuye mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo, ku itariki ya 27 Nzeri 2023, nibwo yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, zirimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, uwo muhango ukaba wayobowe na Jean Damascène Rusanganwa wari uhagarariye Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka.

Mu kiganiro Mwaka Marthe yagiranye na Kigali Today, yavuze uburyo yiyemeje gushaka Umunyarwanda, aho Abanyarwanda yabakundishijwe n’umubyeyi we (nyina), yiha intego yo kuzabashakamo.

Mu buzima busanzwe, Mwaka Marthe ni umugore wavukiye muri RDC, ari na ho umuryango we wose uba, aza gushakana n’Umunyarwanda, Ndayambaje Alphonse, uyu akaba ari umusirikare w’u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith
Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith

Ni umugore uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda adategwa, nyuma y’uko ngo aza mu Rwanda nta bumenyi na buke yari afite ku Kinyarwanda.

Akiri umwana ngo yumvaga nyina adasiba kuvuga ko Abanyarwanda ari abantu beza kandi ko ari abavandimwe n’abanyekongo, ari na byo byamuteye gukura yifuza kuzashakana n’umunyarwanda, ariko ngo akumva umusore yifuza gushakana na we agomba kuba ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Ati “Kera nkiri umwana, Mama wanjye yahoraga ambwira ko Abanyarwanda ari bene wacu, kandi ko ari abantu beza, nanjye nkifuza cyane nti nzashakana n’umunyarwanda ariko w’umusirikari, kuko najyaga mbwirwa ko mu Rwanda hari abasirikare beza, nanjye nti ntashatse umusirikare w’u Rwanda sinabyemera”.

Mwaka Marthe avuga ko ibyifuzo bye Imana yahise ibyumva, ubwo yari amaze kuba inkumi amenyana n’umusirikari w’u Rwanda, barakundana birangira bashakanye.

Ati “Muri 2004 nibwo Imana yumvise ubusabe bwanjye, impuza n’umusirikare w’u Rwanda, duhurira muri Congo turamenyana akambwira ati, ndagukunda, nanjye nti ni uko, birangira dushakanye, numva Imana iransubije”.

Nyuma yo gushakana n’Umunyarwanda, icyari gisigaye ni ugushaka ubwenegihugu, na we akaba umwenegihugu w’Igihugu akunda kandi yahoze abwirwa n’umubyeyi we.

Ngo uko yashakaga ubwenegihugu ntabwo byabashije kumuhira, ariko ku bw’amahirwe muri uyu mwaka wa 2023, birangira umugambi we wo guhabwa ubwo bwenegihugu awugezeho tariki 27 Nzeri 2023.

Ati “Ubwenegihugu nabwifuje kera ngahora mbisengera mvuga nti Mana bimfashemo mbe Umunyarwanda wuzuye, bikanga ngahora mvuga nti Mana wanciriye inzira nkabona ubwenegihugu bw’u Rwanda?”

Mwaka Marthe, abahagarariye inzego z'ubuyobozi, umugabo we (wambaye ikoti ry'umukara) n'abandi bari baje kumushyigikira
Mwaka Marthe, abahagarariye inzego z’ubuyobozi, umugabo we (wambaye ikoti ry’umukara) n’abandi bari baje kumushyigikira

Avuga ko mu byamushimishije mu buzima bwe, ari ukumva ko agiye guhabwa ubwenegihugu, aho no kurahira ngo yagize igihunga, gusoma Ikinyarwanda bishaka kumunanira kandi akizi neza, ku bw’amahirwe arabishobora.

Ati “Ntangira kurahira gusoma neza byarananiye kubera igihunga, ngira ubwoba bwinshi ko nshobora kwimwa ubwenegihugu nari maze imyaka myinshi nirukaho, ariko Imana iba iramfashije ndabishobora. Ni wo munsi wanshimishije mu buzima”.

Uwo mubyeyi arashimira Abanyarwanda, uburyo bamwakiriye neza bakamufata nk’umuvandimwe. Ashimira n’umugabo we wakomeje kumurwanira ishyaka akaba ahawe ubwenegihugu.

Yashimiye kandi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, uburyo ayoboye Abanyarwanda, ati “Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame Imana imuhe umugisha, yadufashe neza ntabwo arobanura ku butoni, Abanyarwanda bose Imana ibahe umugisha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka