Nairobi: Umugabo yasimbutse igorofa ahunga polisi yitura hasi arapfa
Umugabo witwa Adam Rashid yasimbutse ava ku nzu y’igorofa ya Hoteli Sakina iherereye ahitwa Eastleigh ifite za etaji umunani(8), ngo akaba yasimbutse ahunga Polisi yashakaga kumufata imukekaho gukoresha ibiyobyabwenge.
- Hoteli Sakina aho umukiriya yasimbutse ava muri etaji ya 8 ahunga Polisi
Uwo mugabo yari acumbitse mu cyumba cy’iyo hoteli nyuma biza kugaragara ko we n’inshuti ye banywa itabi n’ikiyobyabwenge cya Kokayine, kuko abakora isuku muri iyo hoteli bavuze ko babonye umwotsi usohoka mu cyumba bari barimo, bagiye kureba basanga barimo kunywa itabi.
Adam Rashid yasimbutse ava kuri iyo hoteli yari acumbitsemo ahunga polisi yari ije kumufata imukekaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru TUKO.co.ke, Polisi yavuze ko Rashid yari acumbitse muri iyo Hoteli nyuma biza kugaragara ko we n’inshuti bari kumwe, banywa itabi na Kokayine.
Abakora isuku bari babonye imyotsi isohoka mu cyumba nyuma bakajya kureba bagasanga, Rashid n’inshuti ye banywa itabi na Kokayine ngo bahise bamenyesha ushinzwe gucunga iyo hoteli, nawe ahita ajya kumubwira ko ibyo akora binyuranyije n’amategeko, kuko atemerewe kunywera itabio aho hantu.
Uwo muyobozi ushinzwe gucunga hoteli, ngo yahise amubwira ko agiye guhamagara polisi ikaza kumufata kuko yica amategeko, ahita asohoka, ariko asiga afungiranye Rashid muri icyo cyumba cya hoteli.
Mu kugerageza gucika Polisi, nyakwigendera Rashid yanyuze mu idirishya ry’icyumba yari arimo, ahanuka ava muri etaje ya munani. Yahise ajyanwa kwa muganga byihuse, ku bitaro bya Sakina, ahita apfirayo kubera ko yari yakomeretse cyane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|