Nairobi: Ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bitabiriye amasomo yateguwe na Afurika yunze Ubumwe

Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu basaga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye, bitabiriye amasomo agenewe ba Ofisiye ategurwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), akaba arimo kubera mu Ishuri ryigisha gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi n’amahoro (HPSS) i Nairobi muri Kenya.

Ni amasomo yitabiriwe n’abofisiye baturutse mu bihugu bitandukanye birimou Rwanda, Angola, Botswana, Djibouti, Kenya, Malawi, Mozambique, Tanzania, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko ayo masomo azasozwa no gukora imyitozo ya gisirikare yiswe “Justified Accord 2022”. Iyo myitozo ya gisirikare ikaba ikubiyemo igenewe abari mu buyobozi bw’Ingabo (Command Post Exercise), ndetse n’imyitozo ikorerwa ku kibuga (Field Training Exercise), yose ikazaba mu cyumweru gitaha muri Kenya.

Justified Accord ni imyitozo ya gisirikare ngarukamwaka ikorwa ku bufatanye n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’abafatanyabikorwa, mu kubaka ubushobozi bw’Ingabo za Afurika no kubategurira kuba abafatanyabikorwa beza b’Umuryango w’Abibumbye na AU, mu butumwa bwo kubugabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwabitangaje.

Brig. Benedict Mzee, ukuriye ishami ry’Ingabo za Kenya rishinzwe amahame n’amahugurwa, yashimangiye ko ari iby’agaciro kuba amasomo azasozwa no gukora imyitozo ya gisirikare y’uyu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka