N’utaraboneje urubyaro yavuze imyato FPR ngo itaramutereranye

Turatsinze Jean-Claude utuye muri Gasabo, ahamya ko FPR-Inkotanyi yamuteje imbere, nyuma yo guhabwa inka muri 2005 akayibyazamo miliyoni zirenga 100Frw.

Turatsinze Jean-Claude (wa kabiri uturutse ibumoso) afite akabendera mu ntoki aho yamamazaga FPR kubera iterambere yamugejejeho
Turatsinze Jean-Claude (wa kabiri uturutse ibumoso) afite akabendera mu ntoki aho yamamazaga FPR kubera iterambere yamugejejeho

Mu kwamamaza abakandida-Depite mu karere ka Gasabo kuri uyu wa gatandatu, FPR-Inkotanyi yamuhisemo ngo atange ubuhamya nk’umuntu wahawe inka atishoboye, atunze umuryango w’abana umunani.

Benshi bamutangariye nk’umuntu uturuka mu muryango utaraboneje urubyaro, ubwo yari avuze ko avuka mu bana 30 bakomoka ku bagore batanu bashatswe n’umugabo umwe.

Akomeza avuga ko mu cyaro cy’i Rutunga nawe ubwe ahafite abana umunani urusaku rw’abantu rurushaho kwiyongera, ariko yashoje imbaga y’abantu yongeye gutuza imuteze amatwi.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo basoreje ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite mu murenge wa Gikomero
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo basoreje ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite mu murenge wa Gikomero

Turatsinze Jean Claude w’imyaka 48, avuga ko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamuhaye inka mu mwaka w’2005, bamubwira ko ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati ”Bampaye inka ntagira icyo kureresha abo bana n’umugore wanjye. Yakamwaga litiro 25 ku munsi nkazigurisha hamwe n’izo ibyaye, nza kuguramo hegitare 10 z’ubutaka”.

Turatsinze avuga ko ubwo butaka bwamufashije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, yubaka inzu yo kubamo igezweho ndetse n’indi y’ubucuruzi.

Mu kwamamaza abakandida-Depite i Gikomero, hajemo n'inuma
Mu kwamamaza abakandida-Depite i Gikomero, hajemo n’inuma

Turatsinze akomeza asobanura ko yaje no gutangiza ubworozi bw’inkoko kuri ubu zigeze muri 500, ahinga inanasi, ndetse ngo yagiye no kwiga amasomo y’iyobokamana ashaka n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ati ”Mbaze imitungo yose mfite kugeza ubu irarenga miliyoni 100. Gukora cyane kwari ukugira ngo mbone icyo gutunga abo bana”.

Avuga ko iyo Leta itumije inama y’abahinzi-borozi ba mbere mu gihugu, nta na rimwe ireka kumutumira.

Umwe mu banyamuryango bakuru ba FPR-Inkotanyi utashatse kwivuga amazina yemeza ko amakuru yatanzwe na Twahirwa ari ukuri, kuko ngo hari itsinda ry’abayobozi basuye ibikorwa bye.

Abandida-Depite Karenzi Theoneste, Nyirasafari Jeanne d’Arc, Murumunawabo Cecile na Karemera Francis bizeza abaturage b’i Gikomero, Rutunga na Bumbogo ko bazabavuganira bakabona amazi meza, amashanyarazi (aho ataragera) hamwe n’imiturire iboneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka