N’ubwo Covid-19 yihutishije ikoranabuhanga, haracyari byinshi byo gukorwa - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, yatangije inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (World Telecommunication Development Conference/WTDC), aho yavuze ko hakiri byinshi byo gukora muri urwo rwego.

Perezida Kagame ubwo yafunguraga iyo nama ku mugaragaro, yagaragaje ko ari iby’agaciro kuba ibereye ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko icyorezo cya COVID-19 cyihutishishe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa.

Perezida Kagame yagize ati “Kugera kuri murandasi yihuta ntabwo byajyanye n’umuvuduko wo guhindura ikoranabuhanga rya ‘digital’ no kuzamura ubukungu muri rusange.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo ahanini biterwa n’ubusumbane kandi ko mu gihe bititaweho hari bice bimwe by’Isi bizihuta kurusha ibindi.

Ati “Niba ubusumbane nk’ubwo butagenzuwe, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe na bimwe by’Isi, mu gihe ahandi bizagenda gahoro.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kimwe cya Gatatu (1/3) cy’Isi kizakomeza kutaba ku murongo w’ikoranabuhanga, ndetse ko kandi benshi ari abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo habeho impinduka z’ubukungu mu ikoranabuhanga, bisaba gukorera hamwe nta n’umwe usigaye, kuko bitakorwa n’umuntu ku giti cye.

Yakomeje agira ati “Inshingano yo gushyiraho ejo hazaza h’ubukungu bw’ikoranabuhanga, bisaba ko ntawe usigaye inyuma, biri mu biganza byacu tweze hamwe, dukorera hamwe. Nta sosiyete, igihugu, cyangwa ikigo gifite amikoro yo kubikora cyonyine.”

Yasabye abitabiriye iyo nama gushyira imbere ubufatanye bwa Leta n’abikorera, kwagura uburyo buhendutse bw’ikoranabuhanga, no guha abaturage ubumenyi bwo kurikoresha.

Iyo nama ya WTDC ibera i Kigali, ibaye ku nshuro ya 8 ariko ni ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, yateguwe na International Telecommunication Union (ITU), ikazageza tariki 16 Kamena 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye”.

WTDC ihuza urubyiruko rw’abikorera, abayobozi ndetse n’abandi bafite ibikorwa bakora bigamije guhindura ubuzima bw’aho batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka