N’abatadukunda bemera ko turi aba mbere muri byinshi - Perezida Kagame

Perezida kagame yavuze ko ibipimo mpuzamahanga byifashishwa ku isi mu gupima uburyo ibihugu bihagaze mu mibereho no mu iterambere mu nzego zitandukanye, bigaragaza ko u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere ku isi bihagaze neza.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017.
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda bateraniye mu Ntara ya Ghent mu gihugu cy’u Bubiligi, muri gahunda ya Rwanda Day, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kamena 2017.

Yagize ati" Uhereye ku ruhare abategarugori bagira mu gihugu nko mu nteko, ukajya ku iterambere ry’uburinganire ku bagore n’abagabo, ku miyoborere, kurwanya ruswa, ku mutekano, ku mikorere y’ishoramari, navuga byinshi sinabirangiza.

Abanyarwanda ibihumbi baturutse imihanda yose bitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017.
Abanyarwanda ibihumbi baturutse imihanda yose bitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017.

Muri ibi byose u Rwanda ruza mu 10 ba mbere ku isi hose. Sinjye ubyandika, ndetse n’abataduha amahirwe batadukunda nabo barabyemera, bivuze ko ari ukuri."

Perezida Kagame yanavuze kandi ko muri bya Bipimo byifashishwa ku rwego rw’isi, binagaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bishyira imbere abaturage, gahunda zose zigategurwa zishingiye ku baturage.

Yaboneyeho gushimira Abanyarwanda abari mu gihugu ndetse n’abari ku mpande zitandukanye z’isi, anabasaba kurushaho gukora cyane biteza imbere bakanateza imbere igihugu, bikazafasha kurushaho gutera imbere ntawe usigaye inyuma.

Reba Amafoto y’uko Igikorwa cya Rwanda Day cyagenze mu Bubiligi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwanda is for. Rwandans we are together to make. Rwanda a better. Rwanda . Kagame is a patriotic president. Keep it up Mr president.

Jp yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

niby,urwandarurimwiterambere ibyumukuruwigihugu avuga nibyo

patrick yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Erega intambwe u Rwanda rwateye iragaragara sinzi utayibona uburyo arebamo ahubwo tubifashijwemo na peresida wacu udahwema kutuba hafi ntitwifuza kubona u Rwanda rwacu rusubira inyuma tuzarwubaka naho ushaka kutuvangira tuzaba parallel rwose.

Mugisha sarathiel yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka