Mwitegure kwishyira mu byiciro by’ubudehe nta marangamutima- Minisitiri Shyaka

Abaturage barimo abo mu karere ka Ngoma bavuga ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubukungu bafite, bigatuma Leta itabitaho uko bikwiye.

Minisitiri Shyaka yasuye abaturage bo mu karere ka Ngoma
Minisitiri Shyaka yasuye abaturage bo mu karere ka Ngoma

Abatuye imirenge ya Zaza na Sake muri ako karere, babitangarije Kigali Today, ubwo Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yabasuraga kuwa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019.

Prof. Shyaka yari yagiye kubasaba ibitekerezo byazashyirwa mu igenamigambi ry’igihugu mu mwaka wa 2020-2021.

Muri byinshi basabye, Minisitiri Prof. Shyaka yabemereye ko hazashyirwa mu igenamimbi imodoka itwara abagenzi izabahuza na Kigali, imbangukiragutabara muri Zaza ndetse n’ibitaro hamwe n’amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko batinye kumugezaho ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe bavuga ko bitabakwiye, nubwo bazi ko bifite ingaruka zitari nziza ku igenamigambi ry’igihugu.

Mu bajyanama b’ubuzima baganiriye na Kigali Today ubwo bari bategereje Ministiri Shyaka ku kigo nderabuzima cya Sake, harimo ababyeyi bashaje bavuga ko nta n’inkoko boroye mu ngo, ko nta n’umwana ubahahira ariko ko bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Abaturage bagaragarije Minisitiri Shyaka bimwe mu byo bifuza byazagenderwaho mu igenamigambo rya 2020-2021
Abaturage bagaragarije Minisitiri Shyaka bimwe mu byo bifuza byazagenderwaho mu igenamigambo rya 2020-2021

Umubyeyi w’imyaka 63 y’amavuko agira ati “Nta mugabo ngira nta n’abana ngira ndibana mu rugo, mba mu nzu ihomesheje icyondo, nta tungo na rimwe ngira, ndya rimwe ku munsi ariko mba mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe”.

Umusaza w’imyaka 65 utuye mu mudugudu wa Karenge mu kagari ka Kibonde muri Sake, na we uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe akomeza agira ati “Twaragowe rwose, ndya rimwe ku munsi, abadushyize mu byiciro baraje baratubaza gusa ntitumenye icyo barimo gukora”.

Zimwe mu ngaruka zo gushyirwa mu cyiciro cy’ubudehe bavuga ko kitabakwiye, harimo kuba abana b’abanyeshuri basabwa ibyo badafite bikabaviramo kureka ishuri, hakaba n’abaturage ngo barwara bakarembera mu ngo kubera kubura ibyangombwa bijyanye n’icyiciro barimo badashoboye kubonera ikiguzi.

Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Sake, Sr. M Godeberta Uwimana, yagaragarije Minisitiri Prof. Shyaka ko mu baturage 26,475 bahivuriza, abagera ku 7,553 batatanze ubwisungane mu kwivuza muri 2018-2019.

Ibitaro bya Zaza byereka Minisitiri Shyaka icyumba cy'amakuru
Ibitaro bya Zaza byereka Minisitiri Shyaka icyumba cy’amakuru

Aba baturage bakomeza binubira ko bamwe mu bakozi ba Leta cyangwa abacuruzi, ngo bashyirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe nyamara ari bo bagakwiye kuba mu cya gatatu n’icya kane.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka avuga ko hari ibiganiro birimo gukorwa mu rwego rwo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, ariko ko ikimaze kwemezwa ari uko abaturage batozwa kutaguma mu byiciro by’ubukene.

Akomeza agira ati “Ibyiciro by’ubudehe bishya birimo gutegurwa kandi tuzaharanira ko ibizaba bigenerwa ababirimo bihabwa abagenerwabikorwa mu buryo buzira amakemwa kandi bikazakorwa n’abaturage ubwabo.

Prof. Shyaka yabwiye abaturage ko bitegura kwishyira mu byiciro batagamije kubibonamo indonke
Prof. Shyaka yabwiye abaturage ko bitegura kwishyira mu byiciro batagamije kubibonamo indonke

Turagira ngo igihe tuzabashyira mu byiciro tuzasange abaturage biteguye kwishyira mu byiciro neza nta marangamutima, nta kubikora kugira ngo ubone ibi n’ibi, ahubwo ari ukugira ngo bifashe igenamigambi ry’imyaka iri imbere”.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, avuga ko gahunda y’ibyumba ntangamakuru muri ako karere yatashywe na Ministiri Prof. Shyaka kuri uyu wa kabiri, izaba ikubiyemo imibare y’uburyo buri mwaka imibereho y’abaturage yifashe.

Avuga ko hazajya hamenyekana amakuru ku cyiciro cy’ubudehe cya buri muturage, kuko imibereho yabo ihora ihindagurika.

Ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, rigaragaza ko 57% by’Abanyarwanda hose mu gihugu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Bamwe mu baturage baganira na Kigali Today basaba ko mu igenamigambi Leta ikora buri mwaka, icyagakwiye guhabwa umwihariko ari ugushaka ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza gutekereza uburyo bunoze bwo kuvugurura ibyiciro bigashyirwaho, ariko abaturage ubwabo bakajya bamenyeshwa inkunga zije bakanatoranya abagenerwabikorwa bazo.Ikindi ni uko byakagombye kurenga bine rwose uko biba bike niko twegeranya abantu badahuje ubushobozi. Bigatuma ababishyizwemo bahora binuba

Vincent yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

NTA BITARO BYA ZAZA BIBAHO HABA IKIGO NDERABUZIMA

MP. yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka